Queen Cha yashimangiye ubuhanga bwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Queen Cha yanyuze abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, yerekana ko ari umwe mu bakobwa bafite impano ikomeye muri muzika mu Rwanda.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika 2020 biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’uko Isi muri rusange iri mu bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Queen Cha wari utahiwe kuri uyu munsi yabanjirijwe ku rubyiniro n’abanyempano banyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guhishura impano z’urubyiruko.

Aba barimo Carine Poette umuhanga mu kuvuga imivugo, Papa Golizzo nk’umunyarwenya, Itsinda ry’ababyinnyi b’umuziki ugezweho bazwi nka Umutana National ndetse hasoza umuhanzi w’umuririmbyi unafite ubuhanga mu gucuranga piano, Ngabo Evy.

Nyuma y’aba bahanzi bakiri bato, Queen Cha ni we wakurikiyeho acurangirwa na Symphony Band.

Uyu muhanzikazi yahereye mu ndirimbo zirimo nka Question nyuma akurikizaho nyinshi mu zakunzwe nka Twongere, Ishusho y’urukundo, Gentleman, Winner n’izindi zinyuranye.

Ahagana saa yine z’umugoroba nibwo igitaramo cyahumuje, Queen Cha asezera ku bakunzi be.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda na ArtRwanda- Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, cyane ko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Carine Poette uvuga imivugo yigaragaje muri iki gitaramo
Itsinda ry’ababyinnyi b’umuziki ugezweho bazwi nka Umutana national
Umunyarwenya Papa Golizo asetsa abantu yifashishije Golizo
Umuhanzi w’umuririmbyi unafite ubuhanga mu gucuranga piano Ngabo Evy
Queen Cha yerekanye ubuhanga buhanitse mu muziki wa Live
Urubyiniro nk'ibisanzwe rwari ruteguye neza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .