00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Queen Cha ari mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize IGIHE yakoze inkuru igaragaza ko kubera umuriri w’imbuga nkoranyambaga, icuruzwa ry’abantu ryafashe intera iri ku rwego rwo hejuru aho usanga abakobwa bacuruzanya bo ubwabo cyangwa n’abahungu bakinjira muri ibi bikorwa.

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha ari mu bateye imboni iki kibazo ndetse ari mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Abacuruza abantu baba bagamije gushakira indonke mu bo bacuruza binyuze mu kubakoresha imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Queen Cha yavuze ko ubu bukangurambaga buri kubera mu turere twegereye imipaka kuko ariho ibi byaha bikunze gukorerwa cyane.

Avuga ko asanzwe afite amakuru ku icuruzwa ry’abantu kuko ari ibintu buri wese azi kandi atekereza ko ari bimwe mu bintu bidindiza iterambere ry’igihugu.

Ati “Niyo mpamvu numvise nanjye nashyiraho itafari ryanjye kugira ngo tubimenyekanishe kuko hari benshi babigenderamo batabisobanukiwe, batazi ibyo ari byo. Cyangwa se bakaba babona bagenzi babo babirimo, ntibamenye abo bakiyambaza cyangwa babimenyesha.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ibitekerezo by’abantu bamaze kugerwaho n’ubu bukangurambaga bigaragaza ko bwari bukenewe, ariko kandi ngo bukwiye kugera cyane ku bana b’abakobwa kuko ari bo babikorerwa cyane.

Queen Cha avuga ko umuhanzi akwiye kurushaho gukangurira abamukurikira, akababwira ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu kugira ngo babyirinde. Anavuga ko bishoboka ko azakora indirimbo ku icuruzwa ry’abantu.

Nta wapfa kumenya imibare nyir’izina y’abagizweho ingaruka n’icuruzwa ry’abantu.

Queen Cha ari mu bukangurambaga bugamije kubwira abantu kwirinda icuruzwa ry’abantu nk’icyorezo kibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo bwo gutanga impapuro ziriho ubutumwa, gutembereza imodoka itanga ubutumwa ahantu hahurira abantu benshi (mobile sound) gukoresha ikinamico nto itanga ubutumwa kuri radio y’isoko na gare muri Huye, Rusizi na Rubavu.

N’uyu muhanzikazi atanga ubutumwa yifashishije ibiganiro ku ma radio yo muri utu turere, akaganiriza ababumva uburyo icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uko ryacika.

Reba indirimbo Queen Cha yaherukaga gushyira hanze

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bafashe iya mbere mu guhangana n'iki kibazo
Queen Cha amaze iminsi mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry'abantu
Queen Cha ari kuzenguruka mu bice bitandukanye mu gihugu
Queen Cha yavuze ko iki kibazo cyugarije Isi ashaka kwinjira mu rugamba rw'abari kukirwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .