Amashusho akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, agaragaza igitaramo cy’uyu muraperi cyitabiriwe n’abantu batagera mu ijana mu gihe aho yari kugikorera hakira abarenga 5700.
Kubura abantu muri iki gitaramo byamaze kugerekwa kuri Chris Brown uri gushinjwa kuba yaraguze amatike menshi bigatuma abakunzi ba Quavo babura uko bitabira.
Quavo na Chris Brown bamaze imyaka myinshi badacana uwaka bapfa umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Karrueche Tran.
Karrueche Tran yakundanye na Chris Brown kuva mu 2011 kugeza mu 2015. Yongeye kuvugwa mu rukundo na Quavo mu 2017, nyuma baje kugaragara bari kumwe mu 2022 mu gihe kuva mu 2018-2021 Tran yavugwaga mu rukundo na Victor Cruz.
Quavo na Chris Brown bamaze iminsi bahanganye mu ndirimbo , ibyatumye benshi bemeza ko uyu muhanzi ari we wagize uruhare mu gutuma igitaramo cy’uyu muraperi kitabona abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!