Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare mununi w’abakunzi b’umuziki uririmbiwe Imana.
Mu kiganiro na IGIHE, Prosper Nkomezi yashimiye Imana ko yamufashije gutaramira abakunzi be kandi bakanyurwa.
Ati “Muri Kenya mpafite abakunzi benshi, inshuro nyinshi bakunze kunsaba kuhataramira ariko igihe ubanza cyari kitaragera."
Prosper Nkomezi akoze iki gitaramo mu gihe umwaka ushize yari yamuritse album ye ya kabiri yise ‘Nzakingura’.
Iriho indirimbo nka ‘Wanyujuje indirimbo’, ‘Ndaje’ yahuriyemo na Gentil Misigaro, ‘Hallellujah’ yakoranye na James & Daniella, ‘Urihariye’, ‘Nshoboza’, ‘Warakoze’, ‘Nzakingura’, ‘Hahiriwe’, ‘Ai Gitaye’ na ‘Tumusange’.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!