00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Prince Kiizi mu muryango winjira muri 1:55AM Ltd ibarizwamo Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 09:53
Yasuwe :

Hakomeje kuvugwa amakuru yinjiza Producer Prince Kiizi muri sosiyete 1:55AM Ltd isanzwe ifasha Bruce Melodie, uyu akaba anaherutse kumukorera indirimbo yise ‘Funga macho’.

Amakuru yinjiza uyu musore muri sosiyete ya 1:55 AM Ltd yatangiye kuvugwa mu minsi ishize ubwo byari bimaze kumenyekana ko Prince Kiiz ari we wakoze indirimbo ‘Funga macho’ Bruce Melodie aherutse gusohora.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze, amakuru yizewe IGIHE yabonye avuga ko uyu musore ari we ugiye gusimbura Madebeats wari umaze igihe akorana bya hafi n’iyi sosiyete ifasha Bruce Melodie.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Nyuma y’uko Madebeats, hagombaga gushakwa undi mu producer wo kumusimbura, Bruce Melodie uzwiho kugira ugutwi kumva umuhanga mu gutunganya indirimbo yaje kugwa kuri Prince Kiizi.

Uyu musore kugeza ubu bivugwa ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd ndetse hari imishinga y’abahanzi batandukanye amaze iminsi akoraho, bakaba bategereje ko imara gusohoka bakabona kumutangaza nk’umusore mushya ukorana n’iyi sosiyete.

Producer Prince Kiizi ukiri muto mu myaka ariko akagira impano yumvikana kuri buri wese yamenyekanye cyane ubwo yakoraga Fake Gee ya Alyn Sano.

Producer Prince Kiizi ari mu muryango winjira muri 1:55AM Ltd ibarizwamo Bruce Melodie
Producer Prince Kiizi yamenyekanye ubwo yakoraga indirimbo Fake Gee ya Alyn Sano
Ubuhanga bwa Producer Prince Kiizi bwashimwe na sosiyete ya 1:55AM Ltd ibarizwamo Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .