Iyi album yise ‘Inka Yanjye’ izajya hanze ku wa 4 Kanama 2023, ikazaba ikubiyeho indirimbo z’indobanure muzo Pastor P yakoze, afatanyajije n’abahanzi bo mu Rwanda n’abandi mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko amaze igihe kinini akora indirimbo zitandukanye ubu agiye guhitamo 12, ziri mu njyana zitandukanye ariko zigaruka kuri gakondo.
Ati “Indirimbo ziriho zizaba zivanze kuko hariho ijyanya nyinshi zitandukanye ariko nanjye ubwanjye narimaranye igihe igitekerezo nshaka gushyira mu bikorwa cyo kuvanga indirimbo gakondo n’izigezweho. Ni indirimbo zigezweho ariko muri buri imwe ugasangamo igice cya gakondo.”
Yakomeje avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora album kuko ashaka ko ibitekerezo bye yabisangiza abandi kandi ko yifuza ko Abanyarwanda baryoherwa n’umuziki wabo.
Ati “Numvaga nk’umuntu umaze igihe nkora umuziki cyane kandi nk’abari kuzamuka hari byinshi bagiye bandeberaho, ndavuga ngo mu nzira nakurikiye reka nkore ku buryo bushya bushobora kugira ku kintu kinini kugira ngo ibyo mfite mu bitekerezo bijye mu bikorwa.”
Yakomeje ati “Ahanini nifuza ko Abanyarwanda bakongera kwihuza n’umuco muri rusange, ku muziki wa gakondo n’uwo hanze turawukunda ariko ntuzaze ngo udutware ibyacu ahubwo tuzabihuze nabyo turebe ukuntu twabihuza ariko tutibagiwemo ibyacu by’i Kinyarwanda.”
Pastor P yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe nka “Adi Top” ya Meddy, “Habibi” ya The Ben, “Indoro” ya Charly na Nina n’izindi zo mu bihe byashize nka “Mu Gihirahiro” ya Jay Polly, “Sintuza” ya Urban Boys n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!