00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’igihe atumvikana mu muziki w’u Rwanda, Producer Mastola yagarutse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 May 2024 saa 10:55
Yasuwe :

Producer Mastola Kikene Jacques wamamaye cyane mu myaka myinshi ishize nka Mastola akaba umuhanga mu gutunganya indirimbo, yongeye kugaruka ku ruhando rwa muzika nyarwanda nyuma y’imyaka myinshi yimukiye muri Kenya.

Uyu mugabo yamamaye mu myaka irenga 15 ishize, yakoranye bya hafi n’abahanzi biganjemo abamamaye mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mastola yavuze ko yari amaze igihe kinini ari kubaka ubushobozi bwa studio ye ‘Mastola Music’ ibarizwa i Nyamirambo iyi ikaba ari nayo ari gukoreramo.

Ati “Mu Rwanda ni mu rugo niho ku ivuko niyo mpamvu nagarutse kugira ngo nkomeze akazi kanjye ndetse nafashe impano z’abana b’Abanyarwanda babuze ubushobozi. Nari maze igihe ntumvikana cyane ariko n’ubundi nakoraga kuko akazi kanjye ni umuziki. Ubu nahisemo kongera gushinga ibirindiro mu muziki nyarwanda kandi abahanzi benshi bishimiye kugaruka kwanjye.’’

Uyu mugabo uzwi cyane mu karere k’ibiyaga bigari mu buhanga buhanitse mu gukora no gutunganya indirimbo, ubusanzwe yavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,RDC.

Avuka ku babyeyi barimo se w’Umunye-Congo na nyina w’Umunyarwandakazi.

Mu 2000 nibwo Mastola na nyina umubyara batashye mu Rwanda aho bari bahunze itotezwa ndetse n’akarengane byaberaga muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo ku bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

Producer Mastola yatangiye gukora umuzi akiri muto cyane aho yakoreraga munzu yitwaga Kilulu nine Production, ari naho yakoreye indirimbo z’amateka mu Rwanda nka “Sur La Terre’’, “Kigali Nziza Ndorerwamo y’u Rwanda’’ za nyakwigendera Minani Rwema.

Nyuma yaho yahise ajya muri Top 5 Sai yabarizwaga i Musanze aho yakoze naho indirimbo zakunzwe nka “Contre Success’’ ya DR Claude ndetse n’izindi nyinshi zamenyekanye icyo gihe.

Producer Mastola yaje gufata umwanzuro wo gukora Studio ye mu 2009 yise “Afro Vision’’ bitewe n’uburyo yabonaga injyana ya Afrobeat izagera igihe ikaganza ku isi, nibyo yakoraga byose yibandaga kugaragaza umwimerere wayo niwo wari umwihariko we kugeza n’ubu ndetse ni ibanga yamenye kera kandi ararikoresha.

Mu 2016 yimuriye ibikorwa bye i Nairobi muri Kenya. Icyo gihe yahise ajya muri Kenya we n’umuryango we aho avuga ko yashakaga kugira ubundi bumenyi yiyungura.

Ati “Nifuje kujya muri Kenya mu rwego rwo kongera ubumenyi muri aka kazi dukora, ndetse by’umwihariko kumenya uko twabyaza impano zacu amafaranga muri rusange, ni urugendo rwa mbere rwiza nagize amahirwe yo gukorana na Sauti sol, Nadia Mukami, Willy Paul, Kidum ndetse nabandi benshi harimo abaririmba indirimbo zihimbaza Imana.’’

Avuga ko ari urugendo yigiyemo byinshi cyane atekereza ko agiye gusangiza Abanyarwanda muri iki gihe ari nacyo cyatumye agaruka i Kigali. Ati “Icyo nabasaba ni ukunyizera nk’uko byahoze hanyuma tugakora akazi gakomeye mu muziki.’’

Abajijwe aho abona umuziki w’uRwanda ugeze, yavuze ko yishimiye cyane ko kuri Afro ikomeje guheshwa ishema ndetse mu Rwanda ikaba iri mu njyana zikunzwe.

Ati “Ni Afro niyo yahoze ari inzozi zanjye zabaye impamo, ndishimye kubona bimeze gutya, haracyari kuburamo, umwimerere wa gakondo yacu by’umwihariko mu muziki ucuruza kandi gakondo yacu irakungahayebu ku rwego abantu batiyumvisha, benshi mu rubyiruko ntibabizi ariko niko biri.’’

Mastola kuri ubu hari imishinga yamaze gukoraho y’abahanzi bakomeye barimo izajya haze mu minsi ya vuba irimo indirimbo ya The Ben na Israel Mbonyi yo guhimbaza Imana, iya Kivumbi na Angell Mutoni n’izindi.

Mastola yakoranye na bamwe mu bahanzi yakoreye indirimbo zigakundwa cyane harimo Kitoko, Doctor Claude, Mani Martin, KGB, Tuff Gangz, Just Family n’abandi.

Reba Contre Succès, imwe mu ndirimbo za Dr. Claude zakozwe na Mastola zigakundwa

Producer Mastola yagarukanye imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .