Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu buryo bw’amajwi.

Laser Beat yabwiye IGIHE ko iyi mixtape indirimbo ziriho yazifatanyije n’umusore ukizamuka witwa Rich1, banafatanya n’abandi bahanzi bazwi nka Green P.

Abandi bahanzi bariho ni nka Ish Kevin uri mu basore bagezweho muri Trap Music, Big Z uri kuzamuka na Nessa wahoze akorera muri Empire Music Label ya Oda Paccy.

Iyi mixtape iriho indirimbo zirimo nk’iyitwa ‘Mu murwa’, ‘Guarantee’, ‘Ubufindo’, ‘Umumararungu’, ‘Amagana’ n’izindi nyinshi.

Yavuze ko indirimbo ziriho nyinshi ziganjemo izivuga ku buzima muri rusange, ati “Izi ndirimbo zivuga ku buzima muri rusange bwa buri munsi hariho nk’iyitwa ‘Ku ndege’ isobanura uburyo hateye ubushomeri. Ku ndege ni n’umukobwa mu mvugo y’ubu, ku ndege havugwamo ibintu byinshi.”

Laser Beat yavuze ko yahinduye umwimerere abantu bari basanzwe bamuziho akerekana ko n’ibindi yabishobora.

Ati “Ubundi abantu basanzwe banziho umwimerere udasanzwe ku njyana ya Afrofusion na Dancehall ariko ubu natangiye no gukora cyane iyitwa Trap Mtupu.”

Laser Beat asanzwe akorera muri Studio ye yitwa The Beam Beat Records ikorera ku Gisozi. Ubusanzwe yitwa Patrick Hirwa akaba nawe ari umwe mu bari kwitwara neza muri iki gihe.

Yavuze ko mbere yabanje gukora aka kazi ariko akaza kubyirundumuriramo nk’umwuga mu 2017. Mu ndirimbo yakoze zigakundwa byimazeyo harimo ‘Indorerwamo’ ya Kjohn na All Stars, ‘Akuka’ ya Dj Lenzo na Sintex, ‘Zana’ nayo ya Lenzo na Bulldog, ‘Takaramo’ ya Martin Promo n’izindi.

Yari aherutse gukora Mixtape yitwa ‘Ku gasozi’ y’umusore witwa Rich1. Zimwe mu ndirimbo ze yashyize hanze mu minsi ishize zirimo ‘Agapfukamunwa’ ya Dj Lenzo, ‘People’ ya Meliane n’izindi.

Reba indirimbo zigize iyi mixtape unyuze hano

Laser Beat avuga ko yatangiye gukora injyana ya Trap atari asanzwe azwiho cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .