Knox Beat witwa Joseph Habimana yarushinze nyuma y’aho tariki 25 Werurwe 2021 yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Akamikazi Bernice, mu muhango wabereye mu murenge wa Murenge wa Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali.
Uyu musore usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo yari agaragiwe na Rocky Kimomo nka Parrain nk’uko byanagenze ubwo yajyaga gusezerana mu murenge.
Muri Mutarama 2021 nibwo Knoxbeat yambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore. Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye ku Ruyenzi naho gusezerana kubana akaramata bibera Sunday Park ku Kacyiru, kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2021.
Yabwiye IGIHE ko ari indi ntambwe yateye mu buzima. Ati “Nishimiye indi ntambwe yo kurushinga nateye. Ni ibintu bikomeye ariko biba bikenewe mu buzima bwa buri munsi. Ikindi kugira umuntu ugisha inama, akakuba hafi bya buri munsi biba bikenewe cyane. Ni ibyishimo.”
Knox Beat ni umwe mu ba Producers bafite izina mu muziki w’u Rwanda. Yakoze nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye by’umwihariko izisohoka muri Monster Record ya Dj Zizou.
Yakoze indirimbo zirimo ‘Ngirente’ ya Amalon, ‘Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza, ‘Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, ‘Isoni’ ya Maitre Dodian na Khalfan Govinda ‘Ma vie’ ya Social Mula, ‘Iyo Byanze’ ya Social Mula na Bruce Melodie, ‘Karibu Nyumbani’ ya Zizou Al Pacino na All Stars n’izindi nyinshi.

















Zimwe mu ndirimbo Knox Beat yakoze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!