Producer Jay P yasezeranye imbere y’amategeko n’umuhanzikazi Big Tonny (Amafoto na Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Gatsinda Jean Paul [Jay P] wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Alice Umutoni [Big Tonny] umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Jay P na Big Tonny basezeranye mu mategeko kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2019, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kicukiro ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Inshuti n’abavandimwe b’aba bombi bari babyambariye benshi akanyamuneza ari kose, ubona ko bari banyotewe no kubona ibyo birori.

Muri uyu muhango nta byamamare bizwi cyane mu ruhando rwa muzika Big Tonny n’umugabo we banditsemo izina byawitabiriye.

Jay P ni umwe mu batunganya imiziki batakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite by’umwihariko ubw’urukundo, yari aherutse gutangariza IGIHE ko afite umukunzi bateganya kurushinga nubwo yirinze kugira byinshi avuga.

Ku wa 9 Kanama 2019 nibwo hasakaye amakuru avuga ko Jay P afite ubukwe n’umuhanzikazi Umutoni Alice ku wa 19 Ukwakira 2019.

Big Tonny ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza cyane akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndemeye”, “Rafiki” n’izindi.

Asanzwe akora ubucuruzi muri Kenya ndetse anibanda ku bijyanye no gusiga ibirungo mu maso.

Uyu muhanzikazi akomoka mu muryango usenga kuko avukana na Pasiteri Julienne Kabanda, umugore wa Pasiteri Stanley Kabanda bayobora Jubilee Revival Assembly Church.

Jay P ni umuhanga mu gucuranga piano na gitari. Yatangiye umwuga we mu 2003 afasha abahanzi benshi byanagiriye akamaro.

Indirimbo nyinshi z’umuhanzikazi Miss Jojo zakorewe iwe, Miss Shanel yatangiye umuziki areba anamufasha gushaka izina, Rafiki muri Coga Style hafi y’indirimbo ze zose zikozwe na we.

Ni we wakoze “Arasharamye” indirimbo ya KGB yaciye ibintu, “Sur La Terre” ya Minani Rwema n’izindi nyinshi.

N’ubu aracyakora indirimbo zigakundwa. Yakoze “Mariya Jeanne” benshi bita ‘‘Igisupusupu’’, “Rwagitima” na “Icange”; “Twapfaga Iki” ya Clarisse Karasira; “Tonight” ya Jay C afatanyije na Social Mula; “Nyizera” ya Mr Kagame na Tom Close n’izindi ni we wazirambitseho ikiganza.

Yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Chameleone, Professor Jay, Navio na Ray C wo muri Tanzania.

Jay P ntabwo yavuzwe cyane mu nkuru z'urukundo, iby'ubukwe bwe byamenyekanye bugiye kuba
Jay P na Big Tonny baritegura kurushinga
Big Tonny na Jay P baganiraga bafite akanyamuneza
Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Kicukiro ho mu Karere ka Kicukiro
Gatsinda Jean Paul wamamaye mu gutunganya indirimbo yarahiye kuzabana n’umukunzi we Alice Umutoni
Big Tonny asinya ko abaye umugore wa Jay P mu mategeko
Producer Jay P yasezeranye imbere y’amategeko n’umuhanzikazi Big Tonny

Amafoto: Munyarugerero Gift

Video: Muhumuza Simeon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza