Producer Hollybeat yavuguruye indirimbo “Champion”, ayihurizamo The Ben n’abaraperi bakomeye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kanama 2020 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Indirimbo Champion yari yarasohotse bwa mbere mu 2018, ari iya Pacson, The Ben, Bull Dogg na Green P, kuri ubu Producer Hollybeat yamaze gufata icyemezo cyo kuyivugurura akongeramo n’abandi baraperi.

Muri iyi ndirimbo kimwe n’iya mbere buri wese aba aririmba uburyo agomba gukora cyane kugira ngo abe umutsinzi. Ari nako babyigisha abakunzi babo.

Mu nyikirizo yayo, The Ben aba agira ati ”Mu gitondo kare cyane, inkoko itarabika, mu ntambara z’uruhindu i was born a champion. Igicuku kinishye, mu mataba mu mahwa, no mu mvura y’amahindu i was born a champion.”

Avuga aho igitekerezo cyaturutse, Hollybeat yagize ati “Ntabwo nayisubiyemo ahubwo narayivuguruye iki ni igice cya kabiri cy’iya mbere.”

Mu gice cya kabiri cy’iyi ndirimbo, Hollybeat yahurijemo abaraperi bakomeye nka; Pacson, B Threy, Neg G The General, Bull Dogg, Fireman, Green P na P Fla.

Abajijwe impamvu ari aba yahisemo, Hollybeat yagize ati ”Nifuzaga benshi, nka Riderman nifuzaga ko yaba muri iyi ndirimbo ariko ntabwo byankundiye. Jay Polly we yabonetse namaze gukora indirimbo ariko ndabizi bose tuzakorana kuko mfite imishinga myinshi.”

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo nayo bakaba bagiye gutangira kuyafata guhera mu cyumweru gitaha.

Abaraperi batandatu bakoranye indirimbo "Champion" na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .