Producer Élisée Raha wamenyekanye nka Ayoo Rash n’umufasha we Shiphrah Niyotwizeye bakoze ubukwe ku wa 10 Ugushyingo 2022. Aba bombi basezeraniye imbere y’amategeko ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ayoo Rash, yagaragaje ko we n’umufasha we bibarutse umwana w’umuhungu.
Yagize ati “Urakaza neza mwami!”
Ayoo Rash n’umugore we bise imfura yabo Abriel Rash Leyenda.
Producer Ayoo Rash yinjiye neza mu mwunga wo gutunganya indirimbo mu 2019 nyuma y’igihe acuranga mu rusengero.
Ni umwe mu ba producer bagezweho muri iki gihe aho yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ziyobowe na ‘Away’ ya Ariel Ways na Juno Kizigenza, ‘La Vida Loca’ ya Ariel Wayz, ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza, ‘Bella’ ya Mr Kagame n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!