Ibihuha byo gutandukana kw’aba bombi kwatangiye guhwihwiswa mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo uyu mugore w’imyaka 39 yakuraga izina rya Jonas mu mazina yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na Vanity Fair, Priyanka Chopra yatangaje ko we n’umugabo batigeze batandukana, ahubwo banze igitutu cy’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Ikintu cyose kindi inyuma mu ifoto nshyize ku mbuga nkoranyambaga kiba kigiye kwitabwaho ndetse abantu batangira gukwiza ibihuha. Kubera urusaku rwo ku mbuga nkoranyambaga, kubera igice zifite mu buzima bwacu, ntekereza ko abantu babigira binini kuruta uko bimeze. Ntekereza ko tuziha agaciro tukanazizereramo uko bitakagombye.”
Jonas na we yavuze ko batekereza gufata ubuzima bumwe bwabo bakabushyira kure y’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Twese turabizi ubuzima bwo kwamamara bugendana n’ibyo dukora. Twashyizeho imipaka ku buzima bwacu bwite, amabanga yacu ndetse dukora cyane kugira ngo dushyireho ijuru rito ritekanye.”
Priyanka Chopra yakoze ubukwe na Nick Jonas mu 2018.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!