Aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, banditse ubutumwa bagaragaza ko batewe ishema no kuba bibarutse umwana wabo wa mbere.
Ubu butumwa bwagiraga buti “Dufite ibyishimo byo kuba twibarutse umwana twatwitiwe. Turasaba n’icyubahiro ku kubaha amabanga y’urugo muri iki gihe kidasanzwe turi kwita ku muryango wacu.”
Ntabwo aba bombi bigeze batangaza igitsina cy’umwana wabo ariko ikinyamakuru Pagesix cyatangaje ko ari umukobwa.
Uyu mwana yavukiye mu bitaro byo mu Majyepfo ya California.
Bibarutse umwana mu gihe mu minsi yashize byahwihwiswaga ko umubano wabo urimo urunturuntu.
Ibihuha byo gutandukana kw’aba bombi kwatangiye guhwihwiswa mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo uyu mugore yakuraga izina rya Jonas mu mazina yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na Vanity Fair nyuma yabyo, Priyanka Chopra yatangaje ko we n’umugabo batigeze batandukana, ahubwo banze igitutu cy’imbuga nkoranyambaga.
Muri iki kiganiro kandi yabajijwe ku byo kuba we n’umugabo bamaze igihe kinini babana ariko nta mwana barabyarana nta kibazo kirimo avuga ko babyifuza kandi igihe cyabyo nikigera bizabaho.
Ati “Ni igice kinini cy’ibyifuzo byacu by’ahazaza. Ku bw’ubuntu bw’Imana , ubwo bizaba bizabaho.”
Priyanka Chopra yakoze ubukwe na Nick Jonas mu 2018. Umugore afite imyaka 39 mu gihe umugabo afite 29.
Uretse kuba umukinnyi wa filime, Priyanka Chopra yanabaye Miss World 2000.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!