00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prince Kiiiz yaciye amarenga y’urwo akunda umuhanzikazi Là Reïna

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 April 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Prince Kiiiz uri mu batunganya indirimbo bamaze kumenyekana mu Rwanda, yaciye amarenga y’urwo akunda umuhanzikazi Là Reïna, asanzwe anafasha mu bijyanye n’umuziki.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Prince Kiiiz yahishuye ko amaranye imyaka itandatu n’uyu mukobwa.

Ati “Imyaka itandatu turwana uru rugamba, uri umusirikare nyawe mu ngabo zanjye […] uri buri kimwe kuri njye. Isabukuru nziza mukundwa, ndagukunda uyu munsi n’igihe kizaza.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko Prince Kiiiz na Là Reïna batangiye gukundana ubwo biganaga mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda.

Là Reïna yavukiye mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w’abana barindwi, akaba ubuheture.

Yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, yise “Nditinya” yasamiwe hejuru na benshi nyuma aza gushyira hanze indi yise ‘Basi’.

Là Reïna aherutse kwinjira mu muziki abifashijwemo na Prince Kiiiz
Prince Kiiiz na Là Reïna biganye mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki
Prince Kiiiz yaciye amarenga y’urwo akunda umuhanzikazi Là Reïna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .