Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Prince Kiiiz yahishuye ko amaranye imyaka itandatu n’uyu mukobwa.
Ati “Imyaka itandatu turwana uru rugamba, uri umusirikare nyawe mu ngabo zanjye […] uri buri kimwe kuri njye. Isabukuru nziza mukundwa, ndagukunda uyu munsi n’igihe kizaza.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko Prince Kiiiz na Là Reïna batangiye gukundana ubwo biganaga mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda.
Là Reïna yavukiye mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w’abana barindwi, akaba ubuheture.
Yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, yise “Nditinya” yasamiwe hejuru na benshi nyuma aza gushyira hanze indi yise ‘Basi’.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!