Ibi Prince Kiiiz yabikomojeho mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, aho yemeje ko mu mateka y’abahanga mu gutunganya umuziki mu Rwanda, asanga Madebeats ari we muhanga wa mbere.
Ati “Madebeats ni umu producer nubaha cyane, kuva u Rwanda rwatangira umuziki ni umwe mu beza rwagize. Mu buryo bw’umuziki ni we urenze ku buryo n’ubu agarutse i Kigali yakongera agakora indirimbo zigakundwa.”
Prince Kiiiz yagaragaje ko ibi abihamya kuko Madebeats azi gucuranga cyane kandi uru rukaba ari urufunguzo rw’ubuhanga mu gutunganya indirimbo.
Ati “Kubera ko azi gucuranga cyane, kandi ni byo rufunguzo mu gutunganya indirimbo […] icyakora ntibivuze ko utazi gucuranga ari umuswa, gusa hari impamvu umuziki uhuzwa n’amanota. Hari ibintu umuntu uzi gucuranga akora abandi batashobora rwose.”
Prince Kiiiz ahamya ko hari byinshi yigiye kuri Madebeats, icyakora amusaba gukora cyane kugira ngo yongere abashe gusohora indirimbo zikundwe cyane.
Madebeats, Element na Prince Kiiiz ni bo ba Producers bakoze kuri album nshya ya Bruce Melodie, ‘Colorful Generation’.
Madebeats wabaye umwe mu ba Producers bakomeye mu Rwanda, mu 2022 yaje kwimukira mu Bwongereza ari na ho atuye ndetse yanahakomereje urugendo rwe mu byo gukorera abahanzi indirimbo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!