00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prince Kid yongeye kwitaba urukiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, rwemeza ko rukomeza kuburanishirizwa mu muhezo.

Uru rubanza ruheruka gusubikwa ku wa 17 Ugushyingo 2022, ku mpungenge z’uregwa utaranyuzwe n’aho abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha baherereye.

Ishimwe Dieudonné afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022. Aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Byari biteganyijwe ko urubanza rutangira saa mbili n’igice za mu gitondo, icyakora ruza gukerererwa kuko inteko iruburanisha igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi, yinjiye mu cyumba cy’iburanisha saa tatu n’iminota itatu.

Prince Kid we yageze mu cyumba cy’iburanisha saa mbili zirengaho iminota mike.

Yunganiwe n’abanyamategeko babiri barimo Me Nyembo Emelyne, mu gihe uruhande rw’ubushinjacyaha ruhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Umucamanza yatangiye yisegura ku gutinda, avuga ko byatewe no kuba abatangabuhamya bashyizwe ku Urukiko rw’Ikirenga, kandi ko babwiwe ko baza kuba biteguye saa tatu zuzuye.

Yibukije ko urubanza rukomeza humvwa abatangabuhamya mu muhezo, bityo asaba utari mu baburanyi gusohoka.

Iburanisha riheruka ryasubitswe kuko Prince Kid n’abamwunganira basabaga kumenya aho abatangabuhamya bumvwa mu buryo bw’ikoranabuhanga baherereye, bagasaba ko bashyirwa ahantu hamwe.

Me Nyembo yagaragaje ko hari impungenge ku kuba abatangabuhamya bari kubazwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype, ariko avuga ko urukiko ruzabifataho icyemezo cya nyuma.

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha bivugwa ko yakoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Saa 10h40 nyuma y’isaha n’igice irenga Inteko iburanisha yumva abatangabuhamya batumijwe n’Urukiko yanzuye ko urubanza rupfundikiwe rukazasomwa tariki 2 Ukuboza mu 2022.

Me Nyembo Emelyne wunganira Prince kid avuye mu cyumba cy’iburanisha yabwiye abanyamakuru ko banyuzwe n’uko impungenge bagaragarije Rrukiko uBushize zavuyeho, ahamya ko bategereje ibizava mu myanzuro y’umucamanza.

Uyu munyamategeko wabereye ibamba abanyamakuru bifuzaga kumenya ibyabereye mu cyumba cy’iburanisha, yahamije ko we nta byinshi yabivugaho kuko urubanza rwabereye mu muhezo, yongera kubabwira ko byinshi bazabimenya mu isomwa ry’urubanza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .