Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid mu buryo bw’amategeko yabwiye IGIHE ko koko Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere umukiliya we.
Icyakora avuga ko igihe bazongera kuburanira batarakimenya kuko gitangwa n’urukiko mu gihe ibyo Ubushinjacyaha bwashinjiyeho bujurira byo ahamya ko bitarashyirwa hanze.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid, waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w’imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe. Icyakora kugeza ubu Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra iki cyemezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!