Prince Harry na Meghan muri Nigeria
Prince Harry n’umugore we Meghan basuye Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Nirwo rugendo rwa mbere bagiriye muri iki gihugu kuva bashakana.
Igikomangoma Harry na Meghan batumiwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo muri Nigeria, Gen. Christopher Musa, biteganyijwe ko bazahura na bamwe mu basirikare bakomerekeye mu bikorwa bya gisirikare.
Uruzinduko rwabo ruri mu ruhererekane rw’ibikorwa bifitanye isano n’imikino ya Invictus, ibirori by’imikino y’abagabo n’abagore bakomerekeye mu bikorwa bya gisikare byatangijwe na Prince Harry bizihiza aho hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 10 bimaze bitangijwe.
Kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, Prince Harry na Meghan nibwo bageze i Abuja, ni nabwo batangiye uruzinduko rwabo basura ishuri rya Lightway Academy, ishuri ribanza n’ayisumbuye mu murwa Mukuru. Bakiriwe n’ababyinnyi gakondo bahura na bamwe mu banyeshuri bahiga.
Davido ashobora kureka umuziki
Umuhanzi Davido yatangaje ko azahagarika umuziki namara gusohora album ari gutegura nyuma y’iya Kane aheruka yise ’Timeless’.
Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje aya makuru, avuga ko ashaka guzahagarika muzika narangiza gusohora album nshya ari gukoraho.
Ibi avuga ko ari kubera urwango rwinshi afitiwe n’abo bahurira mu ruganda rwa muzika, bifuza ko yayivamo.
Ati “Mwese mushaka mu by’ukuri ko mva mu gakino nabi ? Nyuma ya album ngiye gushyira hanze ntabwo nzongera gukora umuziki. Mukeneye amahoro.’’
Davido yatangiye umuziki mu 2011. Amaze gutwara ibihembo binyuranye birimo no guhatana muri Grammy Awards 2024 nubwo ntacyo yatahanye.
Ciara n’umugabo we Russell Wilson bagurishije inzu yabo y’i Washington
Umuhanzikazi Ciara n’umugabo we Russell Wilson biravugwa ko baba bagurishije inzu yabo iherereye i Washington.
Bamwe mu bantu ba hafi y’uyu muryango babwiye The Wall Street Journal ko iyi nyubako yari iri hafi y’ikiyaga bayigurishije miliyoni 31 z’amadorali ni ukuvuga asaga miliyari 40 Frw.
Muri 2015 Russell Wilson yari yaguze iyi nyubako miliyoni 6,7 z’amadorali aza kongeraho indi nyubako nayo yaguze akayabo kangana gutya. Kuri ubu nyuma yo kugurisha iyi nzu nibura yungutse miliyoni $17,6.
Umunya-Israel yakomeje mu marushanwa yo kuririmba nyuma y’induru n’intugunda
Eden Golan ukomoka muri Israel yakomeje mu marushanwa yo kuririmba ya Eurovision Song Contest ari kubera mu Mujyi wa Malmö muri Suède.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 yakomeje agera mu icumi ba mbere mu irushanwa , nyuma y’aho yari yabanje kwamaganwa na bamwe mu bashyigikiye Palestine batashakaga ko akomeza ibikorwa, bavuga ko Israel iri kwica abaturage muri Gaza.
Eden Golan ubwo yaganirizaga itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro, yavuze ko yishimiye kuba yakomeje ndetse kuba yahesheje ishema igihugu cye.
Tiwa Savage yamurikiye abanya-Nigeria filime ye igiye kujya hanze
Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tiwatope Omolara Savage, wamamaye nka Tiwa Savage, yamurikiye abanya-Nigeria filime ye nshya yise “Water and Gari’’ mbere yo kuyishyira hanze.
Ibi byabaye nyuma kumurika iyi filime ye muri Amerika no mu Bwongereza. Igikorwa cyo kumurika iyi filime muri Nigeria cyabereye mu Mujyi wa Lagos kuri uyu wa Kane, aho ibyamamare bitandukanye byari byaje kumutera ingabo mu bitugu.
Mu bamushyigikiye harimo Osas Ighodaro, Hilda Baci, Darey Art-Alade, Toke Makinwa Dorcas Shola Dapson, Iyabo Ojo, Kiekie wari wakiriye ibyo birori, n’umuhungu wa Savage, Jamil wari umuri hafi.
Iyi filime ya Tiwa Savage, biteganyijwe ko isohoka mu buryo bwa rusange, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi.
Igaruka ku mukobwa witwa Aisha[iyi role ikinwa na Tiwa Savage] uba ari umuhanzi w’imideli uva muri Amerika akagaruka iwabo nyuma y’imyaka 10. Izanyuzwa kuri Amazon Prime.
Calm Down ikomeje kwandika amateka
Indirimbo “Calm Down’’ ya Rema ikomeje kwandika amateka. Iyi ndirimbo yasubiranyemo n’umuhanzikazi Selena Gomez, yegukanye igihembo cya ASCAP Pop Song of the Year, mu birori byaberaga mu mujyi wa New York.
Iyi ndirimbo mu mwaka nabwo yihariye ibihembo biyandukanye i Burayi no muri Amerika ndetse kuri ubu niyo ndirimbo ya Afrobeat imaze kurebwa cyane kuri Youtube, cyane ko imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 860 kuri uru rubuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!