Prince Harry na Meghan Markle basinye amasezerano yo gukorana na Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Harry n’umugore we Megha Markle bagiye gutangiza sosiyete izajya itunganya amashusho y’ibiganiro na filime, ndetse bagiranye amasezerano na Netflix, iki kigo gitoranywa nk’ikizajya gitambutswaho ibi biganiro.

New York Times yatangaje ko , Harry na Meghan icyo bazibandaho ari ugukora ibiganiro bigamije kubaka umuryango ndetse binatanga icyizere, nk’ababyeyi bashya bagatanga ihumure ku miryango.

Ted Sarandos, ushinzwe gukurikirana ibishyirwa kuri Netflix, yabwiye iki kinyamakuru ko bishimiye kuba aribo batoranyijwe n’ibi bihangange ku Isi. Ati “Dutewe ishema no kuba baduhisemo ndetse bishimiye kudusangiza inkuru zabo[…]”.

Izina rya Sosiyete y’ Igikomangoma Harry n’umugore we Megha Markle ntabwo riramenyekana, gusa ngo izajya ikora filime mbarankuru zirimo n’izuruhererekane, filime ndende, ibiganiro byabanje gukorerwa inyandiko y’uko bizajya bikorwa ndetse n’ibindi bijyanye n’abana.

Muri Werurwe, nibwo aba bombi bafashe umwanzuro wo kureka inshingano bari bafite nk’abantu bakomeye ibwami bw’Ubwongereza, mu buryo bweruye ndetse bahita bajyana n’umwana wabo ufite umwaka urenga muri Canada aho bagiye gutura.

Nyuma baje kugura inyubako muri Montecito, Santa Barbara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baza kuyimukiramo.

Aba bombi bagiye gutangiza sosiyete izajya ikora ibiganiro binyuzwa kuri Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .