Uyu muhanzi yatorotse nyuma yo gufatwa na Polisi yari imaze guhabwa amakuru n’abaturanyi be avuga ko muri Makindye aho atuye hari umuntu uri kubabangamira.
Ngo Polisi yaraje isanga uyu musore ari kumwe n’abandi bantu 30 bari kunywa inzoga bacuranga umuziki mwinshi kandi bibujijwe muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus. Pallaso yatorokanye amapingu nyuma yo gufatwa agafungwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire yavuze ko Pallaso yatorotse ndetse ubu bakaba bari kumushakisha ngo afatwe aryozwe ibyaha birimo gutoroka ndetse no kubangamira ituze rya rubanda.
Ati “Polisi iri gukurikirana uyu musore ibyaha birimo kwica amategeko nkana no gukora ibikorwa by’agasuzuguro birimo ibishobora kuba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo.”
Pallaso yashyize amashusho nyuma gutoroka Polisi avuga ko yarenganyijwe, ati “Polisi ya Uganda, twese turi abanya-Uganda kandi twese twagizeho ingaruka n’iki cyorezo mu buryo butandukanye. Gukoresha imbaraga z’umurengera no kurasa ku bavandimwe na bashiki banjye badafite imbunda bituma mbura icyizere. Birahagije.”
Mukuru wa Pallaso witwa Henry Kasozi bari bafatanywe ; we aracyafunzwe.
Pallaso aherutse kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga afite amapingu bavuga ko yatorokanye avuga ko yafashwe ari kumwe n’inshuti ze nkeya ndetse n’abo mu muryango bari gusangira amafunguro ya nijoro mu rugo iwe, Polisi ibagwa gitumo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!