Polisi yasobanuye impamvu yafunze igitaramo cya Tuff Gang

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, barimo abagize itsinda rya Tuff Gang baheruka gufatwa bari mu gitaramo.

Tariki ya 23 Gicurasi abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang bakoze igitaramo, mbere bavugaga ko kiri bukurikiranirwe ku mbuga nkoranyambaga hifashishijwe murandasi, nyamara mu gukora icyo gitaramo ngo barenze ku mabwiriza ajyanye n’ibihe byo kurwanya Coronavirus.

Polisi yavuze ko abagize iri tsinda bakoreye igitaramo mu kabari kazwi nka Plus 250 gaherereye mu karere ka Kicukiro, mu gihe nyamara utubari tutemerewe gukora.

Yakomeje iti “Bateraniye muri ako kabari ari abantu 55 mu gihe amabwiriza atemerera abantu kwegerana ari benshi. Iki gitaramo kandi cyabaye mu masaha arenga saa tatu mu gihe amabwiriza avuga ko iyi saha igomba gusanga buri muntu ari iwe mu rugo. Aba bahanzi kandi ibyo bakoze byose nta ruhushya bari babisabiye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibutsa abantu ko ibitaramo bihuriza abantu hamwe ari benshi bitemewe, anibutsa abakoresha ibitaramo mu buryo bw’ikoranabuhanga kujya birinda gutumira abantu aho byabereye.

Yagize ati “Ibitaramo ntabwo byemewe kuko ibikorwa bihuza abantu benshi bitemewe. Niba uvuze ko ugiye gukora igitaramo ukoresheje ikoranabuhanga witumira abantu ngo bahurire ahantu hamwe.”

Yakomeje avuga ko umuntu ashobora gukoresha igitaramo mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abakunzi be bakagikurikirana batavuye mu rugo.

Ati “Abantu bakurikirane igitaramo cyawe batavuye aho bari ndetse batanateraniye hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Niba igitaramo gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga gikorewe mu kabari, hoteli cyangwa mu ngo, kigahuriza hamwe abantu benshi, ni ukwica amabwiriza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikigamijwe atari uguhana no gufata abantu ngo bafungwe, ahubwo ni ugushyira mu bikorwa amabwiriza uko yakabaye. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga no kwigisha abaturage ariko abazarenga ku mabwiriza bazabihanirwa.

Yagize ati “Ntabwo tuzatezuka gushyira mu bikorwa inshingano zacu zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza. Dukora igenzura amasaha 24 kuri 24 ari nako dutahura amayeri abantu bakoresha batubahiriza amabwiriza.”

CP Kabera yongeye kwibutsa abafite ahantu hahurira abantu benshi ko bagomba kubahiriza amabwiriza, ndetse abazajya babirengaho bazajya bafatwa bagahanwa.

Inkuru wasoma: Igitaramo cya Tuff Gang cyanyuraga kuri YouTube cyahagaritswe igitaraganya

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .