Polisi ya Uganda yongeye guhagarika ibitaramo bya Bobi Wine

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Mata 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Uganda yategetse ko ibitaramo bya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine byagombaga kubera ahitwa Kyaddondo, bihagarikwa.

Mu ibaruwa yanditswe ku wa 19 Mata 2019 igenewe Abtex Promotions yateguye ibi bitaramo, umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kampala n’abakuriye polisi mu bindi bice, ivuga ko abashinzwe umutekano bagomba kwitambika mu gihe bibaye ngombwa kuko Bobi Wine yirengagiza amategeko n’amabwiriza agenga ibitaramo.

Iyi baruwa ivuga ko uretse kuba uyu mugabo yararenze ku mategeko, hari n’indi myitwarire mibi yagaragaje ishobora gushyira ubuzima bw’abaturage ba Uganda mu kaga.

Hari nk’aho iyi baruwa igira iti “Polisi ya Uganda ntabwo izacunga umutekano mu bitaramo byawe kandi ntabwo izemera kwirengera ibizaba mu gihe bizaba byabereye ahantu hatari umutekano. Ugomba kubisubika cyangwa se ukabihagarika kugeza igihe ibintu byose bizaba byashyizwe ku murongo kugira ngo abazitabira batazabirenganiramo cyangwa se bikaba byanahungabanya umudendezo w’abandi baturage ba Uganda.”

Mu mwaka ushize nabwo Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine cyo kumurika album ye yitwa ‘Kyalenga’ cyagombaga kubera muri Namboole Stadium, nyuma aza kugikorera kuri One Love Beach mu karere ka Wakiso.

Ibitaramo bya Bobi Wine bikomeje gukumirwa mu gihe ahanganye na Politiki ya Perezida Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza