Polisi ya Uganda yaburijemo umuhango wo gutaha icyicaro cya Chameleone wiyamamariza kuyobora Kampala

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2020, Polisi ya Uganda yaburijemo igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro icyicaro cya Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone, uri kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala.

Icyicaro cya Mayanja giherereye ahitwa Rubaga, hari hateguwe ihema n’intebe abantu bagombaga kwicaramo, ariko Polisi ntiyigeze ituma bikunda kuko yaburijemo iki gikorwa.

Ubwo abanyamuryango ba People Power n’abahagarariye Mayanja mu bikorwa byo kwiyamamaza bageraga aho icyicaro cy’uyu mugabo kiri, basanze igipolisi cya Uganda cyahateye amatako, cyitwaje ibikoresho bikomeye bisanzwe byifashishwa mu guhosha imyigaragambyo.

Abanyamakuru bari benshi, bategereje uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro icyicaro cya Mayanja nk’umukandida wiyamamariza kuyobora Kampala. Ubwo bageragezaga kugira uwo begera wo muri People Power ngo baganire, Polisi yahitaga ibamishamo imyuka iryana mu maso, bikarangira batatanye.

Joseph Mayanja kimwe n’ubuyobozi bwa People Power abarizwamo bwari bwaje kumushyigikira, bari bikingiranye mu nzu bategereje kureba uko bigenda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Joseph Mayanja yagize ati ”Kumurika icyicaro cyacu ku mugaragaro byahagaritswe kimwe no kumurika ikipe izamfasha mu kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala. Ikibazo ni, icyaha cyacu ni ikihe? Ni ugutaha ku mugaragaro icyicaro cyacu? Cyangwa ni ibiri mu mitwe yabo? Ntidushobora guhagarikwa no kuba bansagariye cyangwa abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango. […] Tuzabamenyesha igikurikiye.”

Amakuru yatangwaga n’abari ahabereye iki gikorwa, yavugaga ko Polisi yaje gukumira ko hakwangizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bangaga ko umuhango wo gutaha ibi biro wakorwa abantu bacucitse, ntibabashe guhana intera igenwa.

Nubwo ariko hari abavugaga gutya, ku rundi ruhande hari abavugaga ko Perezida Museveni ari we watanze itegeko ko iki gikorwa kiburizwamo.

Hashize iminsi Jose Chameleone atangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala, akaba yaranamaze kwiyunga na mugenzi we Bobi Wine mu mpinduramatwara ya People Power.

Bobi Wine we amaze igihe atangaje ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2021, azahatana na Perezida Museveni. Kenshi akunze kumvikana mu itangazamakuru anenga ubuyobozi bwa Uganda ndetse ahamya ko abaturage bakeneye impinduka.

Polisi yari yitwaje imyuka iryana mu maso yamishaga buri kanya imbere mu nyubako y'icyicaro gikuru cya Mayanja
Icyicaro cya Joseph Mayanja cyari giteguye, hatahiwe kugitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .