00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yerekeje muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Kanama 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini benshi bazi nka Platini mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Kanama 2021 yerekeje i Lagos muri Nigeria aho agiye kumara ibyumweru bibiri mu bikorwa byo kurebera hamwe uko yakwagura umuziki we.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari yerekeje muri Nigeria, Platini yavuze ko agiye mu bikorwa by’umuziki.

Ati “Ngiye mu rugendo rw’ibyumweru bibiri nzaba ndi muri Nigeria, ndi gushaka uko nakwagura umuziki wanjye, binsaba kubanza kujyayo nkareba uko ibyaho bikorwa kugira ngo ndebe niba nabona aho mpfumurira.”

Uyu muhanzi abajijwe niba hari indirimbo yaba ari gutegura gukorera muri Nigeria, yagize ati “Njye ndi umuhanzi, nibyo ngiye kureba uko byifashe, ariko bibaye ngombwa nayikora rwose. Ndamutse ngize amahirwe yo guhura n’abo nteganya hari n’igihe nshobora gukorana n’umuhanzi wabo.”

Platini yerekeje muri Nigeria mu gihe indirimbo nka Ikofi yaririmbwemo n’abahanzi bo muri KINA Music, Aba Ex yakoranye na Ben Adolphe ari zimwe mu zigezweho aherutse kugaragaramo.

Izi ndirimbo zagiye hanze zikurikira ize bwite zirimo Atansiyo, Herena, Veronika n’izindi.

Nemeye Platini ubwo yari mu ndege yerekeje muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .