00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yatumiwe mu iserukiramuco muri Sierra Leone

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, yatumiwe mu iserukiramuco Eco Fest rizabera muri Sierra Leone ku wa 26-27 Ugushyingo 2021.

Impapuro zamamaza iri serukiramuco zigaragaza ko Platini azaririmba ku munsi wa mbere wa Eco Fest ni ukuvuga tariki 26 Ugushyingo 2021.

Platini yabwiye IGIHE ko yatoranyijwe nk’umuhanzi w’Umunyarwanda.

Platini byitezwe ko mu mpera za Ugushyingo azaba ari muri Nigeria yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya ‘AFRIMA’. Azavayo akomereza muri Sierra Leone.

Ati “Nkurikije uko gahunda zipanze, n’uburyo ndi kuvugana n’ikipe dukorana, nimva mu itangwa ry’ibihembo bya AFRIMA ntabwo nzahita ntaha mu Rwanda, ahubwo nzabanza kujya muri Sierra Leone.”

Abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco harimo Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Kuva mu ntangiriro za Ukwakira 2021, Platini ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye kumenyekanisha ibihangano bye.

Platini yatumiwe mu iserukiramuco rigiye kubera muri Sierra Leone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .