Ni EP igizwe n’indirimbo eshanu, uyu muhanzi yamurikiye ahitwa Century Park i Nyarutarama ahari hakoraniye abantu batandukanye biganjemo ab’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda.
Mu bageze ahabereye ibi birori harimo; Isimbi Alliance wamenyekanye cyane muri sinema y’u Rwanda, Tom Close, Muyoboke Alex, Teta Sandra, Igor Mabano, Bruce Melodie n’abandi batandukanye.
Ni ibirori byayobowe n’abanyamakuru Lucky Nzeyimana ndetse na Muyango Claudine bafatanyaga na Phil Peter wavangaga imiziki.
Nyuma y’uko abantu bamaze kuhagera, hagiye hahamagarwa umwe mu nshuti za Platini akavuga izina ry’indirimbo iri kuri iyi EP bakayicuranga hanyuma we aza kuririmbaho imwe muri zo.
Byari ibyishimo kuri Platini wari uteguye igitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki ndetse akabona abacyitabira bari biganjemo inshuti ze.
Mu ijambo rye Platini yibanze cyane ku gushimira buri wese wari witabiriye iki gitaramo, ahamya ko ari iby’agaciro kuba bitabiriye ubutumire bwe.
Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP ni ‘Mbega byiza’ yatunganyijwe na Producer Element isozwa na Bob Pro, ‘Slay Mama’ yatunganyijwe na Davydenko, ‘Baba’ yakozweho n’aba-producer batatu barimo Youngthril, Devydenko na Herbert Skillz.
Platini P na Eddy Kenzo bakoranye indirimbo bise ‘Toroma’ yanditswe n’aba bahanzi bombi ndetse na Prince Kiiz watunganyije amajwi yayo.
Platini na Rémy Adan bakoranye indirimbo bise ‘Selfie’, aho amajwi yayo yatunganyijwe na Ayoo Rush asozwa na Bob Pro.







































Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!