00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yasinyanye amasezerano n’ikigo cyo muri Nigeria kigiye kumufasha mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kanama 2021 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini, umaze iminsi mu gihugu cya Nigeria yasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete ‘One Percent Managers’ yo muri icyo gihugu imenyerewe mu ruhando rwo kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi n’abakinnyi ba filime.

Platini ugezweho mu ndirimbo zirimo Atansiyo, Herena, Veronika n’izindi yerekeje i Lagos ku wa 2 Kanama 2021, aho yari yabwiye IGIHE ko yagiye mu bikorwa bifitanye isano no kwagura umuziki we.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, nibwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent Managers’.

Igihe amasezerano azamara n’ibiyakubiyemo byagizwe ibanga, gusa hari amakuru yizewe avuga ko iyi sosiyete igiye gufasha Platini mu buryo bwo gukora indirimbo no kuzimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE nyuma yo gusinya aya masezerano, yagize ati “Nishimiye amasezerano nasinye, ikindi nkurikije ibiyakubiyemo nsanga bizafasha mu kwagura ibikorwa bya muzika yanjye ikaba yajya ku rundi rwego.”

Byitezwe kandi ko Platini ava muri Nigeria akoreyeyo amashusho y’indirimbo kuko yahagurukanye i Kigali n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha muri aka kazi, iyi ndirimbo ishobora gusohoka akiri i Lagos bityo akaboneraho no kuyamamaza mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria.

One Percent Managers igiye gukorana na Platini, yubatse izina muri Nigeria ndetse imaze kumenyerwa mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda kuko ariyo iherutse gusinyisha umukinnyi wa filim Isimbi Alliance, ikamuha miliyoni 24Frw.

Platini ashyira umukono ku masezerano
Nyuma yo gusinya amasezerano yafashe amafoto y'urwibutso
Platini yabonye abamutera ingabo mu bitugu mu muziki we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .