Gusezerana k’uyu muhanzi byabaye mu ibanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021 mu Murenge wa Remera.
Mu kiganiro na IGIHE, Platini yavuze ko bahisemo kugira ibanga ubukwe bwabo nk’amahitamo ye ku giti cye. Ati “Ubukwe bwanjye nari nagerageje kubugira ibanga, umugore wanjye twari tumaranye imyaka igera kuri ibiri dukundana.”
Uyu muhanzi yavuze ko ari mu myiteguro y’ubukwe buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.
Platini nta byinshi yigeze ashaka kuvuga kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw’imyidagaduro.
Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!