Platini waryumyeho ku kibazo cya Dream Boys, yasohoye indirimbo “Fata amano” yakoranye na Safi Madiba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys yashyize hanze indirimbo yise Fata Amano yakoranye na Safi Madiba nawe wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urban Boys.

Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga amakuru amaze iminsi yibandwaho ari ukwibaza niba Dream Boys yaba iri mu marembera.

Abavuga ko Dream Boys iri gusenyuka bucece babishingira ku kuba ari Platini cyangwa TMC bari basanzwe bagize iri tsinda muri iyi minsi buri wese ari kwikorana indirimbo mu gihe nk’itsinda ntayo baheruka gukorana.

Uyu mwuka mubi watangiye gututumba ubwo hasohokaga indirimo “Motema” Nel Ngabo yaririmbanye na Platini nyamara TMC ntayumvikanemo.

Nyuma yaho Platini yerekeje muri Tanzania agaragara ari kumwe na Rayvanny ndetse bibanza no kuvugwa ko bakoranye indirimbo nubwo uyu muhanzi wamaze gufata akazina ka P yabinyomoje akavuga ko yari agiye muri gahunda ze atigeze akorana n’uyu musore wo muri Wasafi ahubwo we yakoreyeyo iye wenyine.

Bidateye kabiri TMC yasohoye indirimbo ye nshya yise “Ntega amatwi” yo kuramya no guhimbaza Imana.

Platini yahisemo guceceka ku kibazo cya Dream Boys, kenshi umunyamakuru ushaka kukimubazaho ikiganiro kikarangirira aho, mugenzi we TMC aherutse kubwira IGIHE ko nta kibazo kiri mu itsinda ndetse batari hafi gutandukana nkuko bivugwa ahantu hanyuranye.

Iyi ndirimbo ‘Fata amano’ isohotse kandi mu gihe Safi Madiba nawe amaze iminsi mike asezerewe na The Mane imushinja kwica amasezerano yari ayifitemo.

Uyu muhanzi mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ‘Ntimunywa’ yakoranye na DJ Marnaud, ikimara gusohoka ubuyobozi bwa The Mane bwararakaye bufata icyemezo cyo guhita busezerera Safi Madiba bashinjaga kubaca inyuma agakora imishinga batumvikanyeho.

Safi Madiba we avuga ko nta masezerano ya The Mane yishe ahubwo habayeho impamvu ataramenya zo gusezererwa.

Ku rundi ruhande nawe arahindukira agatunga agatoki The Mane ayishinja kuba ariyo yishe amasezerano kuko batamukoreraga ibyo bumvikanye.

“Fata Amano” indirimbo nshya ya Platini na Safi Madiba mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Kina Music mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard usa naho amaze kwigarurira isoko ry’abakora amashusho y’umuziki mu Rwanda muri uyu mwaka.

Ni indirimbo igaragaramo ababyinnyi banyuranye barimo; The Finest Crew, Monsters Crew, Kaza Kids, Afro Hit amwe mu matsinda akomeye mu Rwanda.

Reba indirimbo Fata amano ya Platini na Safi Madiba

Fata amano, indirimbo nshya ya Platini [P] na Safi Madiba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza