Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 14 Gashyantare 2025, kiri mu mujyo w’ibitaramo ngarukakwezi KINA Music igiye kujya itegura binyuze muri sosiyete yayo nshya yise ‘KINA Events’.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ishimwe Clement usanzwe ari umuyobozi wa KINA Music, ari nawe ukuriye KINA Events, yavuze ko iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibyo bifuza kujya bakora buri kwezi.
Ati “Iki gitaramo cyitwa ‘Moonlight session’ kiri mu mujyo w’ibyo twifuza kujya dukora buri kwezi cyane ko ari ngarukakwezi bikazajya bihuza abahanzi batandukanye yaba abo muri KINA Music, abandi ndetse n’abo hanze.”
Ku ikubitiro Ishimwe yavuze ko bahereye kuri Nel Ngabo na Platini mu rwego rwo gutanga ibyishimo ku bakundana bifuza gusangirira umunsi wabahariwe ahitwa muri ‘Atelier du vin’.
Platini na Nel Ngabo bagiye guhurira muri iki gitaramo, banahuriye mu ndirimbo ‘Ya motema’ yamenyekanye mu myaka mike ishize.
Uretse Platini na Nel Ngabo, twibukiranye ko KINA Music isanzwe ikorana n’abahanzi barimo Zuba Ray ari na we mushya uheruka kwinjiramo, Tom Close ndetse na Butera Knowless.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!