00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini mu nzira zisubira muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini waherukaga muri Nigeria aho yari yagiye gusinya amasezerano na Sosiyete imufasha mu bya muzika ‘One Percent Managers’, aho yahise akorera amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Shumuleta’ aritegura gusubira muri iki gihugu.

Amakuru ava imbere mu itsinda ry’abakorana na Platini, ahamya ko uyu muhanzi azongera kwerekeza muri Nigeria mu mpera z’iki cyumweru.

Platini azerekeza muri Nigeria muri gahunda zo kumenyekanisha mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu indirimbo ye nshya ‘Shumuleta’.

Uretse kumenyekanisha indirimbo ye, amakuru IGIHE ifite ni uko Platini azaba agiye no kurangiza ibiganiro biganisha ku kuba azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA.

Byitezwe ko Platini azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA biteganyijwe ku wa 19-21 Ugushyingo 2021.

Ni ibihembo ariko kandi uyu muhanzi ahatanira mu Cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ aho indirimbo ye ‘Atansiyo’ ihanganye na Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga, Running to You ya Chike ft. Simi, Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

Uretse kumenyekanisha indirimbo ye nshya, Platini agiye kujya kurangiza ibiganiro biganisha ku kuzaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ari guhatanira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .