Platini ari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gashyantare 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda nyuma y’igihe gito atangiye kwikorana avuye mu itsinda rya Dream Boys, hamenyekanye amakuru ko ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe.

Nubwo amakuru y’ubukwe bw’uyu muhanzi yagizwe ibanga rikomeye, IGIHE yamenye ko amaze igihe abutegura bucece, bukazataha tariki 27 Werurwe 2021.

Usibye itariki y’ubukwe bw’uyu muhanzi, byinshi ku mukunzi we cyangwa kuri gahunda y’uwo munsi biragoye ko hagira ubikubwira mu batumiwe, buri wese yahawe amabwiriza yo kugira ibanga rikomeye.

Ni kenshi itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda ryakunze kwegera uyu muhanzi ryifuza kumenya ibijyanye n’uko ahagaze mu rukundo ariko akaribera ibamba.

Mu nkuru zagiye zisohoka mu bitangazamakuru bitandukanye, Platini yakunze kumvikana avuga ko adafite umukunzi ndetse akirinda kugira amakuru menshi atangaza.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE, Platini yasabye abanyamakuru kureka kumubaza ibibazo bijyanye n’ubukwe.

Ati “Urumva buri munsi iyo ngiye mu kiganiro n’itangazamakuru, iki kibazo ndakibazwa, ko mubona ntabyo ndi gukora mwazabiretse.”

Icyakora nubwo yasabye itangazamakuru kumuha amahoro, yaciye amarenga ko ubukwe bwe bushobora kuzatungurana, ati “Yaba ari ugutungurana, naba nababwiye nkabateguza ni ibyanjye kandi nzabikora mu buryo bwanjye.”

Abajijwe niba yaba ateganya gukora ubukwe vuba, Platini yagize ati “Maze kubivuag, yaba vuba yaba ari cyera ni mu buryo bwanjye, ariko itangazamakuru murandembeje. Gusa hari ukuntu bizagira gutya bikaba.”

Uyu muhanzi yavuze ko atibaza impamvu abantu benshi bakunze kumubaza ibijyanye n’ubukwe bwe.

Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

Usibye itariki y’ubukwe yamenyekanye ndetse n’imyiteguro ikaba igeze kure, hari amakuru ahamya ko mu minsi ishize uyu muhanzi yafashe irembo iwabo w’umukobwa bitegura kurushinga.

Platini amaze igihe ari umwe mu bahanzi bagaragaza amashagaga mu muziki w’u Rwanda, nyuma yo kuva mu itsinda rya Dream Boys, uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zitari nke kandi zakunzwe bituma yinjira ku rutonde rw’abahagaze bwuma.

Reba indirimbo ’Helena’ Platini aherutse gusohora

Hari amakuru avuga ko Platini ari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye
Usibye kuba ari gutegura ubukwe, hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba yaramaze no gufata irembo

Amafoto: Instagram - Platiniofficial


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .