00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yabimburiye abandi muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Kamena 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini agiye kubimburira abandi bahanzi gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival.

Uyu muhanzi arataramira abakunzi be kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021 guhera saa 22:30.

Platini ugiye guherwaho muri ibi bitaramo, ni ubwa mbere abitumiwemo nk’umuhanzi ku giti cye, kuko umwaka ushize atari yagaragayemo.

Mu 2020 Platini yitabiriye ibindi bitaramo byateguwe na East African Promoters byitwaga ‘My Talent Live Concerts’ nabyo byanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nubwo ubuyobozi bwa EAP bwirinze kuvuga abahanzi bose bazitabira ibi bitaramo, amakuru IGIHE ifite ni uko bizageza ku bunani bw’uyu mwaka.

Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, yavuze ko impamvu batifuza gutangaza abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo ari uko buri wese azahabwa icyumweru cyo kwamamaza igitaramo cye, bityo kubatangariza rimwe bikaba byagira ingaruka mu bikorwa byo kwamamaza.

Bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kitaratanga agahenge, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) isanzwe itegura Iwacu Muzika Festival bwafashe icyemezo cyo kongera kuyitegura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abahanzi bose bazatarama muri Iwacu Muzika Festival bamaze kumvikana na EAP ndetse batangiye n’imyotozo bakorana n’abazabacurangira.

Umwaka ushize Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo abahanzi 15, mu bitaramo byatangiye mu ntangiriro za Nzeri 2020.

Ni ubwa kabiri Iwacu Muzika Festival yari ibaye nyuma y’uko mu 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu.

Ibi bitaramo bizajya binyura kuri Televiziyo Rwanda.

Uburyo uyu muhanzi yitwaye mu bitaramo bya My talent Live Concert, n'umubare w'indirimbo amaze kuririmbamo zigakundwa bikomeye byiyongeraho ko ari mu bahanzi bagezweho biri mu byatumye atoranywa ngo abimburire abandi
Platini ni we ugiye kubimburira abandi mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .