Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Werurwe 2023 nibwo Platini yari ageze mu Mujyi wa Dubai ahabwa ikaze n’abarimo DJ Cyusa usigaye ari ho atuye.
Ni igitaramo uyu muhanzi ategerejwemo ahitwa ‘Fortune Pearl Hotel’ aho azahurira n’aba DJs barimo Fiacre, Cyusa na Black mu gihe hanatumiwe DJ Diallo.
Muri iki gitaramo kwinjira ni 50AED (hafi 15 000Frw) mu myanya isanzwe na 100AED (hafi 30 000Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Uretse gutaramira i Dubai, Platini yabwiye IGIHE ko hari n’amashusho y’indirimbo ateganya kuhakorera nubwo atigeze azigarukaho.
Ati “Murabizi ntabwo nagera hano ngo ntahire aho, ngomba kuhava nkoze amashusho y’indirimbo zimwe nateganyaga gukora.”
Si ubwa mbere Platini azaba akoreye amashusho y’indirimbo i Dubai kuko yahakoreye izindi zirimo Atansiyo na Helena.
@Platini_P yageze i Dubai! Njye ndabona yakiriwe neza pic.twitter.com/Zfz8zhFm94
— Emmy Rwanda (@Emmy_Rwanda1) March 16, 2023




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!