00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini agiye gukorera ibitaramo muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 September 2022 saa 10:02
Yasuwe :

Ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umuziki wenyine, Platini agiye gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ateganya kwerekeza mu minsi iri imbere.

Amakuru yo kwerekeza muri Amerika k’uyu muhanzi yemejwe nawe ubwe, aho yavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha afite urugendo azerekezamo kuri uyu mugabane.

Ati “Nibyo, mfite urugendo nzajyamo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, ndateganya kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mfite ibitaramo binyuranye.”

Kugeza ubu Platini avuga ko kimwe mu bitaramo byamaze kwemezwa ijana ku ijana ari icyo azakorera mu Mujyi wa Portland, nubwo hari ibindi ari mu biganiro n’ababiteguye.

Platini byitezwe ko azamara amezi abiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse andi makuru twamenye ni uko ashobora kuzafatanya ibi bitaramo na Big Fizzo banaherutse gukorana indirimbo ‘Ikosa rimwe’.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Dream Boys yatangiye kwikorana umuziki mu 2020 ubwo mugenzi we TMC yari amaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kwiga.

Platini yaherukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018 ubwo yari yitabiriye igitaramo bari batumiwemo nk’itsinda rya Dream Boys.

Platini agiye gukorera ibitaramo muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .