00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini agiye gusogongeza abakunzi be EP ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 07:48
Yasuwe :

Platini agiye gusogongeza abakunzi be indirimbo zigize Extended Play (EP) ye ya mbere yahuriyeho n’abahanzi babiri barimo Eddy Kenzo wo muri Uganda na Rémy Adan wo muri Côte d’Ivoire.

Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 3 Gashyantare 2023 kizabera kuri ‘Century Park’ i Nyarutarama.

Uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo azatangarizamo byinshi birimo n’uburyo bushya bazakomeza kumva umuziki we.

Ati"Abazitabira iki gitaramo bari mu ba mbere bazaba bagize amahirwe yo kumva izi ndirimbo, kandi ni nabwo nzababwira uko bazakomeza kuzumva kuko ubu hari ibintu byinshi byahindutse."

Platini uherutse mu rugendo rw’ibitaramo bitanu yakoreye mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu muzingo w’indirimbo 5 yawise ‘Baba’ ari naryo zina abakunzi be bakunze ku mwita.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP ni ‘Mbega byiza’ yatunganyijwe na Producer Element isozwa na Bob Pro, ‘Slay Mama’ yatunganyijwe na Davydenko, ‘Baba’ yakozweho n’aba-producer batatu barimo Youngthril, Devydenko na Herbert Skillz.

Platini P na Eddy Kenzo bakoranye indirimbo bise ‘Toroma’ yanditswe n’aba bahanzi bombi ndetse na Prince Kiiz watunganyije amajwi yayo.

Platini na Rémy Adan bakoranye indirimbo bise ‘Selfie’, aho amajwi yayo yatunganyijwe na Ayoo Rush asozwa na Bob Pro.

Si ubwa mbere Platini P ahuriye mu ndirimbo imwe na Eddy Kenzo dore ko banakoranye iyitwa ‘No One Like Me’ itsinda rya Dream Boyz ryakoranye n’uyu muhanzi.

Rémy Adan ukoranye bwa mbere na Platini, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Uburengerazuba cyane cyane muri Cote d’Ivoire.

Rémy Adan aherutse guhurira na Platini ku rubyiniro rumwe mu gitaramo gitanga ibihembo bya AFRIMA 2021 byabereye Eko Convention Centre muri Nigeria.

Platini agiye gukora igitaramo cyo gusogongeza abakunzi kuri EP ye ya mbere ‘Baba’
EP ya Platini igizwe n'indirimbo eshanu zirimo n'iyo yakoranye na Eddy Kenzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .