00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Phiona Mbabazi yasohoye indirimbo nshya nyuma y’imyaka ibiri atagaragara mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Kanama 2021 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Phiona Mbabazi wari umaze imyaka ibiri acecetse cyane mu muziki, yasohoye indirimbo ye nshya yise ’Nyemerera’ ikubiyemo inkuru y’umuvandimwe we akunda ariko we akajya ahora amushyira ku ruhande.

Phiona Mbabazi wari umaze imyaka ibiri acecetse cyane mu muziki, yasohoye indirimbo ye nshya yise ’Nyemerera’ ikubiyemo inkuru y’umuvandimwe we akunda ariko we akajya ahora amushyira ku ruhande.

Uyu muhanzikazi kugeza ubu uri kubarizwa muri Uganda, yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru mpamo y’umuvandimwe we akunda cyane ariko we akamushyira ku ruhande.

Icyakora ngo nubwo ari inkuru ye yaririmbye, ni ibintu azi neza ko biba no ku bandi, bityo ngo si inkuru ye gusa ahubwo ni ubuzima rusange.

Ati “Indirimbo ni inkuru yanjye mpamo, ariko nyihuriyeho n’abantu benshi. Igaruka ku muvandimwe wanjye nkunda cyane ariko agahora anshyira ku ruhande, ni ibintu bibabaza ariko nasanze ntacyo nabikoraho uretse kumusengera.”

Iyi ndirimbo nshya Phiona Mbabazi ayisohoye nyuma y’imyaka ibiri asa n’uri kugenda biguruntege mu muziki kuko yaherukaga gusohora indirimbo yitwaga ‘Nzi uwo ndiwe’ yagiye hanze mu 2019.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe kinini adakora kuko kimwe n’abandi bantu bose ku Isi yahuye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyanamusanze mu mahanga.

Ati “Nahuye n’ibibazo bya Covid-19, ariko uko ibihe bigenda neza abantu bazabona ko hari impinduka kuko ndifuza gukora umuziki mpozaho.”

Phiona Mbabazi yamamaye cyane mu 2014 ubwo yari avuye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame. Nyuma yagiye akora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Winyibutsa’, ‘Twala’ n’izindi.

Phiona Mbabazi yasohoye indirimbo nshya ‘Nyemerera’ nyuma y’imyaka ibiri atagaragara mu muziki
Mbabazi ni umwe mu bahanzikazi b'abahanga u Rwanda rufite
Phiona Mbabazi agiye gushyira hanze EP iriho indirimbo eshanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .