00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philbert Aimé Mbabazi yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rikomeye mu Budage

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 April 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo umenyerewe muri sinema Nyarwanda, yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rya ‘International Short Film Festival Oberhausen’ ribera mu Budage.

Iri serukiramuco ryatangiye guhera ku wa 29 Mata, biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 4 Gicurasi 2025. Rizerekanwamo filime zitandukanye zo mu Budage no hanze yabwo ndetse ku musozo waryo habeho gutoranya filime zahize izindi zihabwe ibihembo.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 71 kuko ryatangiye mu 1954. Rifatwa nk’iserukimuco rikomeye riteza imbere filime ngufi, ndetse rikaba mu amaze igihe kinini ari muri uwo mujyo ku isi yose.

Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo washyizwe mu kanama muri iri serukiramuco ni umwe mu batunganya filime bamaze kwamamara mu Rwanda.

Uyu musore asanzwe ategura iserukiramuco rya Kigali CineJunction Festival, rimaze kubera inshuro ebyiri mu Rwanda bivuze ko ryatangiye mu 2023. Uyu mwaka riteganyijwe muri Nyakanga 2025.

Mbabazi yabonye impamyabumenyi mu ishami rya sinema yakuye muri Ecole d’Art et de Design i Genève mu Busuwisi. Mu gihe cy’ishuri, yakoze filime ebyiri zirimo “The Liberators” na “Versus”.

Izi filime zombi zerekanwe mu birori byinshi bya filime harimo Vision du Réel Nyon, Internationale Kurzfilmtage Winterthur, Tampere, Oberhausen na Uppsala Film Festival. Amaze kubona impamyabumenyi mu 2017, yasubiye mu Rwanda aho akorera ibikorwa bye bya sinema.

Mu 2018 kandi yakoze filime yise ‘I Got My Things And Left’ yahawe ibihembo birimo n’icya International Short Film Festival Oberhausen yahawemo umwanya mu kanama nkemurampaka uyu mwaka n’ibindi bitandukanye.

Mbabazi mu 2019, yayoboye filime ngufi “Nabonye Ibintu byanjye” yatsindiye igihembo kinini mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rya Oberhausen. Iyi filime kandi yerekanwe mu maserukiramuco, nk’Iserukiramuco mpuzamahanga rya Filime rya Rotterdam, International Kurzfilmtage Winterthur, Go Short Nijmegen, Indie Lisboa, IDas Kurzfilm Festival Hamburg, FIFF Namur n’ayandi.

Aheruka gukora filime yise ‘Minimals in a Titanic World’ yerekanwe mu birori byabaye muri Gashyantare 2025, byabimburiraga iserukiramuco rya Berlinale ryabaga ku nshuro ya 75, mu gihe cy’iminsi 10 mu Mujyi wa Berlin mu Budage.

“Minimals in a Titanic World” ni filime ya mbere ndende ya Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo, ikubiyemo ubuzima bwa Anita, umubyinnyi uba wifuza kubigira umwuga no kubikora nk’akazi.

Muri uyu mwaka “Minimals In A Titanic World” yari ihatanye mu cyiciro cya filime ndende, mu iserukiramuco rya “Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO), ryabereye i Ouagadougou muri Burkina Faso ku nshuro ya 29 muri Gashyantare 2025, ariko ntiyabasha kwegukana intsinzi.

Philbert Aimé Mbabazi yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rikomeye mu Budage
Mbabazi ni umwe mu bamaze kubaka ibigwi muri sinema mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .