Hari bamwe bagiye ku mbuga nkoranyambaga, bakanenga uyu munyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikiganiro The Choice ku Isibo TV cyanitiriwe ibi bihembo.
Mu kiganiro na IGIHE, Phil Peter yavuze ko hari abantu bibeshye ku cyo ashinzwe muri The Choice Awards bakamwitirira ibi bihembo nyamara we ari umuntu usanzwe ufite inshingano yahawe.
Phil Peter yagize ati “Njye ndi umuntu uraho usanzwe, nahawe inshingano z’umuvugizi muri The Choice Awards, ibaze ko ndi umuntu usanzwe muri ibi bihembo. Abahanzi babonye impapuro babikubwira njye nshinzwe gutanga amakuru gusa.”
Uyu munyamakuru yavuze ko The Choice Awards ari ibihembo bifite ikipe nini y’ababitegura ku buryo ubimwitirira aramutse ayimenye yatungurwa bikomeye.
Ikindi uyu munyamakuru yavuze ni uko nta bushobozi yagira bwo gushyira abahatana mu byiciro batabikwiye kuko ari ibintu bitorwa n’ikipe nini igize ibi bihembo.
Phil Peter yahamije hazatsinda ubikwiye, yizeza abahanzi ko ntawe uzarenganywa.
Yabivuze asubiza abarimo DJ Lenzo wari wamwibasiye amushinja kwanga kumushyira mu cyiciro cy’aba DJ bitwaye neza mu 2020.
Yavuze ko ibyo DJ Lenzo yavuze yabitewe n’amarangamutima ye, ariko mu by’ukuri batigeze banga kumushyira mu bahatana ahubwo ari uko abatoye babonye batanu bakwiye guhatana ntabashe kujyamo.
Ati “Ntabwo ari Awards zanjye rwose, impamvu yatanze zo zirimo amarangamutima kurusha akazi, kuba mwemera byo ndamwemera si ibintu mpisha. Ntabwo ari njye utora abajya muri ibi bihembo kandi abatora bafite ibyo bagenderaho. Sinzi mu bagiyemo batanu uwo abona yasimbura.”
ISIBO TV ibinyujije mu kiganiro cy’imyidagaduro cyitwa ‘The Choice’ gikorwa na Phil Peter, M. Irene na Moses Iradukunda yatangiye gutegura ibihembo ngarukamwaka yise ‘The Choice Awards’ igamije gushimira abateje imbere uruganda rw’imyidagaduro.
Abahatanira ibi bihembo bashyizwe mu byiciro icumi bitandukanye, mu rwego rwo kurebera hamwe uko abahatana bitwaye mu 2020 ari nawo uzareberwaho ibikorwa.
Kugeza ubu abahatana bakomeje gutorwa n’abakunzi babo binyuze ku rubuga rw’ibi bihembo, amajwi bazabona binyuze mu matora azahabwa 40% mu gihe Akanama Nkemurampaka kazatanga 60%.
Ikiganiro kirambuye na Phil Peter asobanura byimbitse iby’ibihembo bya The Choice Awards

Urutonde rw’abahatanira ibihembo










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!