Phil Collins ashyiditse n’uwahoze ari umugore we umushinja kugira umwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Phil Collins yashinjwe n’uwahoze ari umugore we Orianne Cevey kugira umwanda ku buryo yamaze umwaka wose atoga cyangwa se ngo yoze amenyo; kubatwa n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi.

Mu mpapuro Orianne Cevey yajyanye mu nkiko, agaragaza uyu wahoze ari umugabo, nk’umuntu udashobotse. Hari aho agira ati “Ntabwo yari agishoboye gutera akabariro. Yaretse kwiyuhagira, koza amenyo no kwamabara neza. Mu by’ukuri ntabwo yoze guhera 2019 kugeza muri Kanama 2020 ava aho yabaga.”

Itsinda ry’abanyamategeko rya Phil Collins naryo ryahise rijya mu nkiko rivuga ko ibi birego bigaragara ko ari ibinyoma, bidafite agaciro, bidafite ishingiro, bisebanya kandi biteye isoni bidafite aho bihuriye n’ibirego byemewe n’amategeko muri uru rubanza.

Ngo ibi birego bigamije kwangiza izina rya Phil Collins ndetse n’amaco y’inda.

Phil Collins na Orianne Cevey basezeranye kubana mu 1999 batandukana mu 2008. Nyuma uyu mugore yahise ashakana n’undi mugabo witwa Charles Mejjati. Mu 2015 Phil Collins n’uyu mugore barongeye bariyunga ndetse bakora ubukwe.

Uyu mugore avuga ko Collins yamubwiye ko aramutse atandukanye na Mejjati akareka imigabane ye mu mutungo wabo wari ufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 27, uyu muhanzi azamuha kimwe cya kabiri cy’inzu yabo nshya.

Phil Collins afite imyaka 69 mu gihe uyu wahoze ari umugore we afite 46.

Aba bombi bafitanye abana babiri. Muri Nyakanga baratandukanye Cevey ahita ashaka undi mugabo w’imyaka 31.

Phil Collins ashinjwa n'umugore we ibintu byinshi birimo kubatwa n'ibiyobyabwenge
Phil Collins ari kumwe n'uwahoze ari umugore we umushinja umwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .