Uyu mugabo wahoze ari Guverineri w’Intara ya Anambra akaba yaranabaye umwe mu bakandida bahataniraga kuyobora Nigeria mu 2023, ari mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira Umubyinnyi Sherrie Silver mu bikorwa bye byo kongerera ubushobozi urubyiruko.
Sherrie Silver yamenyekanye cyane muri uwo mwuga wo kubyina yanaherewe igihembo mu bimenyerewe nka MTV Awards.
Aganira na IGIHE ubwo yageraga i Kigali, Obi yashimye impinduka abona ku Rwanda by’umwihariko izo yahise arebesha amaso zakozwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.
Ati “Ikibuga cyaraguwe kandi kiragaragara neza cyane kurusha uko byahoze.”
Yabivuze agereranya n’uko yahabonye ubwo yahacaga mu myaka yashize. Ubu ni yo nshuro ya mbere ageze agahamya ibirenge ku butaka bw’u Rwanda aho ashimangira ko yakozwe ku mutima n’iterambere ry’igihugu.
Umubano wa Peter Obi na Sherrie Silver washibutse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yabonaga ukuntu uyu mukobwa yiyeguriye ibyo gufasha urubyiruko rwa Afurika. Ati “Uruhare rwe ku rwego rw’Isi mu bikorwa bye rwatumye nsesa urumeza. Mba numva nifuza kumufasha mu buryo bwose nashobora.”
Yashimangiye ko gufasha impano z’abakiri bato nk’uko Sherrie Silver abikora kandi yaratangiriye hasi nyuma akaza kugira aho agera, ari ibintu yumva afitiye urukundo.
Peter Obi yavuze ko afite ubushake bwo kwifashisha urubuga afite mu gushishikariza urundi rubyiruko rwa Afurika guharanira kugera ku ntego mu nzego zitandukanye.
Ati “Urubyiruko ntirukwiye kugira imbibi, bajye banyegera mu gihe bakeneye ubufasha, byaba mu buhanzi, imideli cyangwa mu muziki.”
Ibirori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver Foundation, bizabera muri Kigali Convention Center ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024.
Uyu mugabo yageze i Kigali mbere ya Runtown wamaze kwemezwa kuzitabira ibi birori aho azanataramira abazabyitabira mu gihe bizaba biyobowe na Nkusi Arthur afatanyije na Makeda mu gihe Miss Nishimwe Naomie ari we uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi y’umutuku.
Mu bazatanga ibiganiro harimo Sherrie Silver, The Ben na Fred Swaniker. Ni mu gihe ku rundi ruhande abazataramira abazitabira ibi birori barimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation na Boukuru.
Abazitabira ibi birori bazaba bacurangirwa umuziki na DJ Toxxyk afatanyije na DJ Sonia.
Mu minsi ishize Sherrie Silver yahishuye ko Childish Gambino na Will Smith bazifatanya na we muri ibi birori nubwo bo batazabasha kugera i Kigali.
Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!