Ni indirimbo yasamiwe hejuru ndetse mu gihe cy’icyumweru imaze, yarebwe na miliyoni 10 z’abantu; ibintu bidakunze gukorwa na buri muhanzi wese wo muri Afurika.
Iyi ndirimbo ikunzwe mu buryo bukomeye, yageze no muri Kenya ndetse Perezida Uhuru Kenyatta yagaragaye ari kuyibyina
Kenyatta yagaragaye abyina iyi ndirimbo mu gikorwa cya ‘The Kenya Ni Mimi Youth Campaign’ cyabereye ahitwa Bomas kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020. Icyo gihe Perezida Kenyatta yahamagawe ku rubyiniro aze kwifatanya n’urubyiruko rwari ruri kuyibyina, nawe ntiyazuyaza araza.
Diamond Platnumz yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yashimishijwe no kuba indirimbo ye na Koffi, yabyinwe na Perezida Uhuru Kenyatta.
Ati “Ntabwo tuzarekera gushimira Perezida Uhuru Kenyatta, ndetse na Kenya yose ku bw’urukundo no kudushyigikira banyereka buri munsi. Ndabakunda cyane.”
Will never stop thanking Mr President UHURU KENYATTA and the whole KENYA 🇰🇪 🇰🇪 🇰🇪
For the love & Support mnayonipa kila siku
Nawapenda zaidi🙏🏼 pic.twitter.com/5rWNaJfq4S— Chibu Dangote (@diamondplatnumz) December 8, 2020
Indirimbo zose Diamond Platnumz akoranye n’abahanzi bo muri RDC ziramuhira kuko mu minsi ishize iyo yasubiranyemo na Innoss’B yitwa ‘Yope’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 127 naho iyo yahuriyemo na Fally Ipupa yitwa ‘Inama’ ifite abayirebye kuri Youtube basaga miliyoni 77.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!