00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya Dave Chappelle

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 May 2024 saa 05:11
Yasuwe :

Perezida Kagame Paul yakiriye mu biro umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dave Chappelle, umaze iminsi mu Mujyi wa Kigali aho yataramiye mu ijoro ryo kuwa 30 Gicurasi 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024, Perezida Kagame aribwo yakiriye mu biro bye Dave Chappelle nyuma y’uko yataramiye bwa mbere mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 Dave Chappelle yataramiye ahitwa muri Kozo Restaurant iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Abitabiriye igitaramo cya Dave Chappelle bashimishijwe n’uyu munyarwenya wamaze isaha n’igice asusurutsa abakunzi be.

Uretse mu Rwanda, muri Kenya aho yataramiye ku wa 29 Gicurasi 2024 naho amatike y’igitaramo cye yashize ku isoko mu gihe cy’amasaha abiri.

Perezida Kagame na Dave Chappelle baganiriye
Dave Chappelle na Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso
Dave Chappelle n'itsinda ry'abo bari kumwe bafashe ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .