00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace yanyuze abakurikiye Iwacu Muzika Festival, agaragaza amahirwe ku bahanzi bari kuzamuka ubu (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Peace Jolis yataramiye abakunzi be mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, asaba abantu kwereka urukundo abahanzi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, gusa anemeza ko abahanzi bashya muri iki gihe bahiriwe kuko babasha kumenyekanisha ibihangano byabo mu buryo bworoshye.

Iki gitaramo cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gihe cy’amasaha abiri.

Muri iki gitaramo, Peace Jolis yavuze ko abahanzi bashya bari kwinjira u muziki muri iki gihe, batandukanye n’abo mu myaka yatambutse kuko bo bafite imbuga nkoranyambaga zibafasha kugaragaza impano yabo mu gihe gito bakamenyekana.

Yavuze ko aba bahanzi bashya bakwiye gukunda ibyo bakora kandi ntibacike intege kuko ari yo ntambwe yo kugera ku ntsinzi mu buzima.

Ati “Icya mbere ni gukunda ibyo ukora, iyo udakunda ibintu ukora hari igihe ikibuga ukinjiramo ugasanga ibyo winjiye utekereza ko wenda bizoroha cyangwa se abantu bazahita bakwakira ukabona ntabwo bakwakiriye. Ukabona rwose usohoye indirimbo ya mbere kugeza kuri Album bikanga. Bisaba kubikunda.”

Yemeza ko ukoze umuziki utawukunda utawumaramo kabiri kubera ibirushya byinshi birimo, gusa na none yemeza ko umuhanzi aba akwiriye kugira umwihariko we mu buryo bwose.

Peace Jolis yasabye buri wese ufite umuhanzi wamunyuze mu bitaramo n’ahandi mu gihe ibihe byari bitaradogera, kumwereka urukundo muri iki gihe cya Covid-19, avuga ko ari bwo urukundo rukenewe cyane.

Ati “Niba wicaye mu rugo akaba ufite nk’umucuranzi wa Gitari wajyaga agucurangira neza wasohotse, iyi minsi ugomba kumureba ukamuhamagara akamubaza amakuru ye. Ibitaramo byarahagaze kugira ngo twese twirinde. Ariko tujye twerekana urukundo, iyi minsi ni ukwerekana urukundo cyane cyane ku bantu bacu.”

Muri iki gitaramo, Peace Jolis yaririmbye indirimbo zirimo nka ‘Musimbure’, ’Inzozi’ ya Anny Gatera, ’Nakoze iki’, ’Turi beza’, ’Icyo’, ’Belle’, ’Ntibyavamo’, ’I Love you’, ’Mama Ndare’ ya Kipeti, ’Uko nagukunze’ na ’Mpobera’.

Peace yabaye umuhanzi wa gatanu uririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin na Cyusa Ibrahim waherukaga ku wa 17 Nyakanga.

BK iri mu baterankunga b'imena muri ibi bitaramo
Peace yavuze ko abahanzi bari kuzamuka ubu bafite amahirwe yo kumenyekana kubera imbuga nkoranyambaga
Peace Jolis yasabye abantu kuba hafi y'abahanzi muri iki gihe cya Guma mu rugo
Peace Jolis yatangiye urugendo rw'umuziki mu 2009 akiri ku ntebe y'ishuri
Peace n'itsinda ryamufashije ku rubyiniro basusurukije abari bakurikiranye Televiziyo Rwanda
Peace ni umwe mu bahanzi b'abahanga bari mu Rwanda
Peace yabaye umuhanzi wa gatanu waririmbye muri ibi bitaramo
Peace yageze aho aryoherwa n'umuziki arawubyina karahava
Peace yanyuze abakurikiye iki gitaramo ahishura ko abahanzi bari kuzamuka ubu bahiriwe
Peace yatangiye umuziki afashwa na Producer David Pro na Nicolas
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo ize zakunzwe

Amafoto: Iwacu Muzika Festival


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .