Peace Jolis yunamiye Dj Miller mu gitaramo cya ‘My Talent Live Concert’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Peace Jolis umenyerewe mu njyana ya RNB, kuri uyu wa Gatandatu yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Dj Miller ,ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ’My Talent Live Concert’ gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

Ubwo yasusurutsaga abakunzi b’umuziki nyarwanda muri iki gitaramo yaje gufatwa n’amarangamutima, ageze ku ndirimbo Belle yakoranye na DJ Miller witabye Imana muri Mata 2020.

Peace yavuze ko iyi ndirimbo ayimutuye kandi ko ashenguwe no kuyiririmba atagihari ngo bayifatanye.

Ibi bitaramo byategurwa na East African Promoters, bihuriramo abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye, bica kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu guhera saa yine na mirongo ine n’itanu z’umugoroba. Ni mu ntego yo gususurutsa abantu muri ibi bihe ibitaramo rusange bitemewe, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mbere y’uko Peace Jolis atangira igitaramo, yabanje kuganira ku buzima bwe bwite ndetse no ku muziki we, avuga ko kwitabira Tusker Project byatumye abona ko afite impano kandi akwiye kuyibyaza umusaruro.

Ati “ Tusker yanyeretse ko byanze bikunze hari impano Imana iba yarahaye umuntu ko ishobora ku kuvana hamwe kandi ikakugeza ahantu wifuza. Kujyayo byanyeretse ko kuba umuhanzi atari ibintu byo gukora wishimisha ahubwo kwiye kubikora nk’akazi .”

Yavuze ko kuba muri itorero Mashirika nabyo byamufashishe byinshi kandi ko ibyo akora byose ariho yabyigiye.

Ati “Mashirika ni ishuri kandi naryigiyemo byinshi nibyo ndi bukore hano yaba kuririmba, yaba kubyina byose niho nabyigiye, Mashirika rero ni ishuri kandi ryiza.”

Peace Jolis kandi yavuze ko inganzo yo kuririmba arikomora mu muryango we kuko habarizwamo abaririmbyi.

Ati “Iwacu turi abataramyi cyane nko mu muryango wa papa harimo n’umuhanzikazi Mariya Yohani, urumva ko bifite imvano kandi n’abandi ni abataramyi.”

Muri iki gitaramo Peace yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane nka Nakoze iki, Yarakunze, Musimbure n’izindi. Yakomereje ku zindi za vuba nka Duhora turi beza,Uko nagukunze, Un Miillion Sekwa, Ntibyavamo, Bihwaniyemo na Belle.

Afatanyije na The Target Band yamufashije ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yakunzwe cyane Malaika ya Makeba.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu utaha, ku wa 28 Ugushyingo 2020, umuhanzi B-Threy ari we uzasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya “My Talent Live Concert”.

Peace Jolis yunamiye Dj Miller mu gitaramo cya My Talent Live Concert
Peace yagaragaje ko urupfu rwa Miller rwamubabaje cyane
Peace yasusukurije abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Peace yavuze ko umuziki we awukomora mu muryango
Kuba yaritabiriye amarushanwa na Tusker, yavuze ko byagize uruhare mu gutera imbere k'umuziki we
Umuhanzi Peace yahishuye ko ibyo akora byose mu kubyina yabyigiye muri Mashirika
Umunyamakuru Lucky Nzeyimana niwe wayoboye iki gitaramo
Umuhanzi Peace Jolis yibukije abanyarwanda zimwe mu ndirimbo ze za kera nka Musimbure n'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .