Igihembo cya ‘GIFA D’OR 2024’ cyatanzwe ku nshuro ya 15, cyahawe PDG Brenda Thandi nk’Umunyafurika ukomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa.
Ibihembo bya GIFA d’OR bihabwa abashoramari, ba rwiyemezamirimo n’abantu bahanze udushya, bagejeje iterambere ku Banyafurika barimo abatuye ku Mugabane wa Afurika cyangwa se ababa i Burayi.
PDG Brenda Thandi Mbatha watangiye ubucuruzi akiri muto kandi akaba yarakuriye mu buzima bugoye, ubwo yakiraga iki gihembo, yashishikarije urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere.
Yavuze ko iyo umuntu akoze cyane agera ku nzozi ze nk’uko na we ari gukabya inzozi nk’umushoramari ukomeye i Burayi.
Ati “Ndashishikariza by’umwihariko urubyiruko, nibanda cyane cyane ku bari n’abategarugori. Ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugira ngo mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi, mugerageze guhanga udushya, mukore cyane mwiteze imbere kuko iyo ufite intego nziza inzozi zawe uzigeraho.”
PDG Brenda Thandi w’imyaka 45, yavuze ko mu myaka irenga 25 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege.
Uyu mugore ubusanzwe utuye ku Mugabane w’u Burayi mu Bufaransa, mu Mujyi wa Paris, ahamya ko umwaka wa 2024 wamugendekeye neza cyane ndetse akaba ari byo byatumye yegukana igihembo cy’umushoramari, akaba na rwiyemezamirimo wa mbere mu bihembo bya GIFA D’OR.
Thandi yagiye aba hafi abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda ndetse Bruce Melodie yamuririmbiye indirimbo yise “Brenda”, agaragaza ko ari umugore w’icyitegererezo.
Ubu abana na Hardy Conaté ukomoka muri Mali, ndetse ubwo yahabwaga igihembo bari kumwe.
Umva “Brenda”; indirimbo Bruce Melodie yaririmbiye Brenda Thandi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!