00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patycope yabyaranye na Ineza ukora kuri TV1

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 09:13
Yasuwe :

Rukundo Patrick benshi bazi nka Patycope,umwe mu basore bamenyekanye nk’impirimbanyi y’iterambere ry’umuziki cyane cyane yifashishije imbuga nkoranyambaga yabyaranye na Ineza Emmanuella usanzwe ari umunyamakuru wa TV1.

Mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Gashyantare 2023, nibwo Patycope abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye Imana yabahaye umwana w’umuhungu, asangiza abamukurikira umugore bamubyaranye.

Aha yagize ati “Mumfashe gushima Imana ku mwana w’umuhungu iduhaye, urugendo ntirwari rworoshye, Ndashimira abaganga bose batubaye hafi ba Hopital La CROIX Du Sud (Kwa Nyirinkwaya)”

Uyu mugore Ineza Emmanuella yamenyekanye cyane nk’umuhanga mu kubyina waje no gukora kuri TV1 aho yanenyekaniye cyane mu kiganiro ‘Mad vibezz’ yakoraga buri wa Gatanu afatanyije na DJ Kelly.

Amakuru ahari ahamya ko Ineza amaze igihe akundana na Patycope ndetse kugeza ubu urukundo rwabo rukaba rwamaze kwera imbuto.

Ni umwana wa kabiri wa Patycope nyuma y’uko asanganywe umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itanu uyu akaba ari nawe mfura ye.

Patycope umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nk’impirimbanyi y’iterambere rya muzika, benshi mu bahanzi, abategura ibitaramo n’abandi bakunze kumwiyambaza mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ineza Emmanuella yamenyekanye nk’umubyinnyi wihebeye umuziki w’u Rwanda mbere y’uko yinjira mu itangazamakuru
Ineza yaje gukora kuri TV1 n'ubundi mu myidagaduro
Ineza ari kumwe na DJ Kelly bakorana kuri TV1
Patycope na Ineza bibarutse umwana w’umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .