00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Nyamitari yahembye abahize abandi mu marushanwa yo kurwanya inda zitateganyijwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 07:58
Yasuwe :

Umuririmbyi Patrick Nyamitari yatangaje abana batatu bahize abandi mu marushanwa yari amaze umwaka atangije yo kurwanya inda zitateganyijwe hifashishijwe ibihangano bitandukanye.

Ni amarushanwa uyu muhanzi yatangije muri Mutarama uyu mwaka binyuze mu mushinga yise ‘Impuruza Contest’ watoranijwe mu mishinga 23 muri 30 yiganjemo iy’ikoranabuhanga yari ihataniye inkunga yo gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Igitekerezo cyawo cyaje nyuma y’aho uyu muhanzi yabonye ubwiyongere bw’inda mu bangavu bwarabaye bwinshi. Ati “Mu gihe abantu benshi bari muri gahunda ya Guma mu rugo, abana bato bagiye bashukwa baterwa inda. Aha rero niho nakuye igitekerezo cya Impuruza Contest.”

Uyu mushinga wari ugizwe n’amarushanwa yo guhanga ibihangano ku nsanganyamatsiko ijyanye no kurwanya inda zitateganyijwe. Mu gihe cy’umwaka wari umaze, wanyuzemo abanyempano bagera kuri 35 bagitangira nyuma hagenda habaho kujojonjora kugera bageze ku 10.

Abo 10 havuyemo batandatu bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu gihe batatu aribo babashije gutsinda. Batatu ba mbere barimo Ruhirwa Stessy wabaye uwa mbere, uwa kabiri yabaye Iribagiza Sharon uwa gatatu yabaye Mugeni Celine.

Nyamitari yabwiye IGIHE ko bifuje gusoza iri rushanwa bakereka Abanyarwanda impano nshya bagiye gukomeza gukorana nazo.

Ati “Twifuje kwereka Abanyarwanda ko dusoje icyiciro cyo kwereka Abanyarwanda izi mpano. Gahunda ihari ni ugukurikirana aba bahanzi. Twasanze guhemba amafaranga nk’uko twabiteganyaga bitaba ari byiza ahubwo tugiye kubafasha kwinjira neza mu muziki. Ya mafaranga azavunjwamo gukorerwa ibihangano ndetse banakomeza kutubera ba Ambasaderi.”

Abatsinze mu “Impuruza contest”, bahawe impamyabushobozi.

Nyamitari yakoze uyu mushinga abinyujije muri sosiyete ye yise PN Drealand Ltd, Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko.

Ubwo hatangwaga ibihembo kuri aba batsinze hakinwe imikino, aho abanyeshuri b’abakobwa bo muri Kagarama Secondary School, ahabereye iki gikorwa bakinnye umupira wa basketball naho abahungu bagakina umupira w’amaguru.

Hanashinzwe ‘club’ y’abakobwa igiye gukomeza guteza imbere sport irimo benshi mu batsinze iyo mikino ariko icyo bimirije imbere cyane ni ukuba ba ambasaderi b’urugamba mu kurwanya ubujiji n’izindi nzitizi, umwangavu ahura nazo zimuganisha mu byago byo guterwa inda no kuba yakwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abaje imbere muri iri rushanwa bazafatanya na Patrick Nyamitari mu bukangurambaga bwo kurwanya inda zitateganyijwe ndetse banakorerwe ibihangano bitandukanye
Abana batandukanye bitwaye neza bahawe amashimwe
Abana biga muri Kagarama Secondary School batsinze mu mikino yabanje bahawe ibihembo
Abana bo mu Ishuri rya Kagarama Secondary School ryasorejwemo iri rushanwa bagaragaje impano zabo zitandukanye
Habayeho imikino itandukanye
Muri Kagarama Secondary School yabereyemo igikorwa cyo gusoza iri rushanwa hashinzwe club yo gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateganyijwe
Patrick Nyamitari ari kumwe n'abanyeshuri batsinze mu mikino bakinnye
Patrick Nyamitari yasoje amarushanwa yari yaratangije haba ibikorwa bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .