Patrick Nyamitari mu mushinga wo gushyira hanze imbumbe y’indirimbo ziganjemo iz’urukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kamena 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Patrick Nyamitari, umuhanzi w’umuhanga mu kugorora ijwi bigakurura benshi ari gukora ku ndirimbo zizaba ziri kuri ‘EP (Extended Play)’ izajya hanze mu minsi ya vuba.

Patrick Nyamitari yabwiye IGIHE ko izi ndirimbo yatekereje kuzikora mu rwego rwo guha abakunzi be umuziki mwinshi cyane ko yari amaze igihe atabagezaho ibihangano.

Ati “Nabitekereje mu rwego rwo gushimisha birushijeho abakunzi b’ibihangano byanjye. Nifuje gukora imbumbe y’indirimbo zizaba ziganjemo iz’urukundo, nabonaga igihe kigeze ngo nkore ibintu nk’ibi.”

Yakomeje avuga ko ataremeza neza igihe izajya hanze gusa ko ari muri uku kwezi. Ntabwo n’indirimbo arazemeza gusa zizaba ziri hejuru y’eshanu.

Nyamitari wari umaze igihe kirenga umwaka muri Kenya ubu yagarutse gukorera umuziki, aho ari gukorana bya hafi n’abahanzi barimo Mani Martin. Mu minsi ishize yari yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Inyenyeri’.

Uyu muhanzi yakunzwe mu bihangano bihimbaza Imana mu myaka yashize zirimo ‘Niwe Mesiya’, ‘Uri Imana’ n’izindi. Yavutse ku wa 16 Kanama 1986, mu Majyepfo y’u Rwanda, mu Mujyi Huye. Ni bucura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Ku myaka itandatu y’amavuko nibwo yatangiye kwiyumvamo muzika, akunda kubyina no kuvuza ingoma mu itorero ry’abana bato babyinaga imbyino gakondo muri Kiliziya Gatolika ya mutagatifu Karoli Rwanga i Nyamirambo.

Nyamitari, wakuze ari umuhanga cyane mu ishuri, yize mu kigo cy’amashuri abanza cya Cyivugiza.

Ku ishuri kandi yamenyekaniye cyane ku buryo yakundaga kuririmba yigana indirimbo yumvaga kuri Radio, abyina kinyarwanda akanakunda Kiliziya cyane.

Nyamitari yiyumvisemo impano yo kuririmba ageze mu mashuri yisumbuye, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu André, aho yakundaga kuririmbira abanyeshuri n’abarezi mu birori bitandukanye byabahuje.

Mu 2012, ari hafi gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Adiventist University of Central Africa (AUCA) mu ishami ry’icungamari n’ikoranabuhanga, yatekereje gukora ubuhanzi nk’umwuga, ndetse anakora muzika ikubiyemo ubutumwa bukora ku buzima bw’abantu muri rusange nk’uko yabikoraga agitangira kuririmba.

Muri uwo mwaka yari ari ku rutonde rw’abahanzi 20 bakunzwe cyane mu batowe n’akanama kahuje abanyamakuru b’imyidagaduro hagamijwe gutoranya abazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryategurwaga na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na Bralirwa.

Nyamitari asanzwe ari umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu kuririmba mu Rwanda. Mu 2013 yitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryamufashije kugaragaza ubuhanga muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Patrick Nyamitari agiye gushyira hanze imbumbe y'indirimbo z'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .